U Rwanda na Uganda Bigiye Kongera kwicarana mu Biganiro Bigamije Gushimangira Umubano

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Guverinoma ya Uganda yiteguye kwakira ibiganiro bizahuza Komisiyo ihoraho ihuza u Rwanda na Uganda ku nshuro ya 12, mu rwego rwo gukomeza kunoza no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro bizaba kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 Mata 2026, bikazabera i Kampala. Byateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda hamwe na Ambasade yayo mu Rwanda.

Biteganyijwe ko ibi biganiro bizahuza abahagarariye inzego zitandukanye zirimo minisiteri zirenga 15, hagamijwe kurebera hamwe uko ubufatanye bwakomeza kwaguka mu nzego zinyuranye.

Ku ruhande rwa Uganda, itsinda ry’intumwa rizayoborwa na John Mulimba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hazahagararirwa na Dr. Usta Kaitesi, ufite inshingano nk’izo.

Ibiganiro bizabera muri hoteli ya Mestil i Kampala, aho hateganyijwe no kuba inama z’abaminisitiri zibera mu muhezo, mbere y’uko hafatwa imyanzuro isoza inama ndetse hagashyirwaho umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye.

Ambasaderi Richard Kabonero, ushinzwe ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, yavuze ko ibiganiro bizibanda ku nzego zirimo umutekano n’igisirikare, iterambere ry’ibikorwaremezo, imicungire y’abinjira n’abasohoka, imikoranire ya Polisi, uburezi n’izindi.

Hazanasuzumwa kandi aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yari asanzwe rigeze, by’umwihariko ayaganiriweho mu nama ya 11 yabereye i Kigali mu 2023.

Byongeye kandi, ibi bihugu byombi bizarebera hamwe andi mahirwe mashya yo kurushaho guteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse no gutangiza imishinga ihuriweho, hagamijwe gushimangira umubano n’iterambere rirambye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *