Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > MU MAHANGA > Abatavuga Rumwe na Tshisekedi Bateguye Imyigaragambyo Ukomeye Imusaba Kwegura
MU MAHANGAIMYIDAGADUROPOLITIKE

Abatavuga Rumwe na Tshisekedi Bateguye Imyigaragambyo Ukomeye Imusaba Kwegura

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 17, 2026 9:44 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ubushyamirane bwa politiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya C64 ritangaje imyigaragambyo izabera mu gihugu hose risaba Perezida Félix Tshisekedi kwegura, mu gihe abamushyigikiye bo bashinze undi mutwe ugamije guhangana na ryo.

Ihuriro C64 ryatangaje ko ku wa 8 Nyakanga 2026 rizategura imyigaragambyo rusange mu bice bitandukanye bya RDC, rikavuga ko rigamije kwamagana ibyo ryita kutubahiriza Itegeko Nshinga no gushinja Perezida Tshisekedi kugambanira inyungu z’igihugu.

Iki cyemezo gikurikiye imyigaragambyo yabaye ku wa 12 Kamena, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragambije bamagana gahunda ya referandumu bavuga ko ishobora gufungurira Perezida Tshisekedi inzira yo kongera kwiyamamariza indi manda.

Mu rwego rwo gusubiza ibikorwa bya C64, bamwe mu banyapolitiki n’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bashinze ihuriro rishya ryiswe Coalition pour la Promotion de la République (CPR), bavuga ko rigamije kurengera Repubulika no gushyigikira gahunda za Leta.

CPR ivuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo binyuze muri referandumu kandi ikamagana ibikorwa bya C64, iyishinja gushaka guhungabanya ituze rya politiki mu gihugu.

Abazitabira imyigaragambyo ya C64 i Kinshasa biteganyijwe ko bazerekeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu, aho bazongera gusaba Perezida Tshisekedi kwegura. Hagati aho, ihuriro CPR ryatangaje ko rizakomeza ubukangurambaga bwo gushyigikira ubuyobozi buriho.

Ibi bibaye mu gihe imyigaragambyo iheruka yasize abantu benshi bayikomerekeyemo, abo bakaba barimo umunyapolitiki ukomeye Martin Fayulu, ibintu byatumye impungenge ku mutekano n’ahazaza h’ubuzima bwa politiki muri RDC zikomeza kwiyongera.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Somaliland Opens Embassy in Jerusalem, Deepening Ties With Israel
Next Article Nigeria Yigiye ku Rwanda Uburyo Bwo Guhashya Imitwe Yitwaje Intwaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Bemba Asobanura Impamvu Impanuka Zikomeje Kwibasira Urwego Rw’ubwikorezi

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Ituri: Guverineri wa Gisirikare Yategetse ko Ubusambo n’Itotezwa Kuri Bariyeri Bihagarara Burundu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: AFC-M23 Irushaho Kwerekana Imbaraga mu Miyoborere y’Uduce Igenzura

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Moldova: Minisitiri Mushya Yeguye Ataramara Icyumweru

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?