Ukraine yakajije umurego mu bitero byayo by’indege zitagira abapilote (drones) ku bikorwa remezo by’ingufu by’u Burusiya, aho ijoro ryo ku wa 17 Kamena yagabye igitero ku ruganda runini rutunganya peteroli rwo mu mujyi wa Moscow.
Abategetsi b’u Burusiya bemeje ko uru ruganda rwangiritse nyuma y’icyo gitero.
Ni uruganda rwa Gazprom Neft ruherereye mu gace ka Kapotnya, rukaba rufite uruhare runini mu gutunganya lisansi n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu murwa mukuru Moscow no mu nkengero zawo.
Amakuru aturuka mu rwego rw’inganda avuga ko igitero cyangije kimwe mu bice by’ingenzi by’uruganda, cyatunganyaga hejuru ya kimwe cya kabiri cy’umusaruro warwo.
Ibyo byatumye ibikorwa byarwo bihagarara by’agateganyo.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yavuze ko icyo gitero ari igisubizo ku bitero u Burusiya bukomeje kugaba ku mijyi ya Ukraine. Yavuze ko icyo gikorwa cyerekanye ubushobozi bwa Kyiv bwo kugera ku ntego ziri mu ntera ndende imbere mu Burusiya.
Ku ruhande rw’u Burusiya, abategetsi batangaje ko drones nyinshi zoherejwe zigana mu karere ka Moscow muri icyo gitero.
Iki gikorwa kiri mu mugambi mugari wa Ukraine wo kugabanya ubushobozi bw’ubukungu bw’u Burusiya bushingiye ku ntambara, hibasirwa inganda zitunganya peteroli, ibigega bibika ibikomoka kuri yo n’ibindi bikorwa remezo by’ingufu.
Abasesenguzi bavuga ko niba ibi bitero bikomeje, bishobora guteza ikibazo gikomeye cy’ibura rya lisansi imbere mu Burusiya ndetse bikagabanya amafaranga igihugu cyinjiza ava mu rwego rw’ingufu.
Mu mezi ashize, Moscou yamaze gufata ingamba zirimo kugabanya ibyoherezwa mu mahanga bya lisansi no gushaka uko yakura ibikomoka kuri peteroli hanze y’igihugu kugira ngo ihangane n’ingaruka z’ibi bitero.
Nubwo nta makuru y’abapfuye cyangwa abakomeretse yatangajwe, iki gitero cyongeye kugaragaza uburyo intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje kwaguka ikagera no ku bikorwa remezo by’ubukungu bifatiye runini ibihugu byombi.
rwandatribune.rw