Washington/Tehran Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zageze ku masezerano y’agateganyo agamije kugabanya umwuka mubi wari umaze igihe hagati y’ibihugu byombi no gutanga inzira y’ibiganiro bizaganisha ku masezerano arambye.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo CNN, umushinga w’aya masezerano ugizwe n’ingingo 14 zigaragaza ibyo impande zombi ziyemeje mu rwego rwo gukumira amakimbirane no guteza imbere ituze mu karere.
Muri ayo masezerano, Amerika yemeye koroshya bimwe mu bihano by’ubukungu byari byafatiwe Iran, harimo no kuyemerera kongera kohereza ku masoko mpuzamahanga ibikomoka kuri peteroli. Ni mu gihe Iran nayo yongeye gushimangira ko itazigera ikora cyangwa ngo itunge intwaro kirimbuzi za nikleyeri.
Uyu mushinga kandi uteganya ko urujya n’uruza rw’amato n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi mu Muyoboro wa Hormuz (Strait of Hormuz), umwe mu miyoboro ikomeye y’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi, byongera gukora mu buryo busanzwe.
Amakuru avuga ko Iran ishobora no kubona inkunga y’amafaranga menshi yo guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu gihe yakomeza kubahiriza ibyo yiyemeje bijyanye na gahunda yayo ya nikleyeri ndetse n’ibiganiro bizakomeza mu minsi iri imbere.
Nubwo kopi y’aya masezerano yageze mu bitangazamakuru, ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko inyandiko yasakajwe itari yo nyandiko ya nyuma izashyirwaho umukono. Ku ruhande rwa Iran na rwo, bamwe mu bayobozi bavuze ko amakuru yasohotse atagaragaza neza ibikubiye mu masezerano ya nyayo.
Biteganyijwe ko aya masezerano azashyirwaho umukono ku mugaragaro mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu, mbere y’uko hatangira igihe cy’iminsi 60 cyo kuganira ku masezerano ya nyuma azagena umubano mushya hagati y’ibihugu byombi.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko aya masezerano ashobora kuba intambwe ikomeye mu kugabanya umwuka mubi umaze imyaka myinshi hagati ya Amerika na Iran, ndetse no guteza imbere amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.
Rwarinda Gaston
rwandatrubune.rw