U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR basinye amasezerano avuguruye agamije koroshya no kwihutisha gahunda y’itahuka ry’impunzi ku bushake hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yasinyiwe i Addis Abeba muri Ethiopia, mu nama yo ku rwego rwo hejuru yahuje impande uko ari eshatu, igamije gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’impunzi mu karere.
Imibare mishya ku mpunzi
Muri iyi nama hatangajwe ko muri RDC habarurwa Abanyarwanda 196.289 basaba ubuhungiro n’impunzi, mu gihe hamaze gutahuka 8.394 kuva muri Mutarama 2025 kugeza ubu, harimo 2.347 batashye mu mwaka wa 2026.
Hari kandi Abanyarwanda barenga 3.600 bo muri Kivu y’Amajyepfo bamaze kugaragaza ubushake bwo gutaha ku bushake, bakazanyuzwa ku mupaka wa Kamanyola–Bugarama.
Nanone abandi basaga 400 bari mu bigo by’agateganyo mu Ntara za Kivu bategereje gutaha.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rucumbikiye Abanye-Congo barenga 84.456 bari mu rwego rw’impunzi cyangwa abasaba ubuhungiro.
Uko amasezerano azashyirwa mu bikorwa
RDC yatangaje ko guhera mu Ukwakira 2026 izatangira gutegura ahantu hihariye ho kwakirira abatahutse bava mu Rwanda, mu rwego rwo kuborohereza gusubira mu buzima busanzwe.
Intambwe nshya mu gushaka amahoro arambye
UNHCR yashimangiye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gushaka ibisubizo birambye, ishimangira ko itahuka rigomba gukorwa ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro.
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri iyi nama na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira.
Aya masezerano mashya afatwa nk’icyizere gishya ku mpunzi zo mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu gihe hakomeje gushimangirwa ubufatanye mu gushaka amahoro n’ituze birambye.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw