Mu gihe intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya ikomeje kumara imyaka isaga ine, Leta ya Ukraine yatangaje ingamba nshya zigamije kongera umubare w’abasirikare ku rugamba, harimo no korohereza abanyamahanga bashaka kwinjira mu ngabo zayo.
Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine yatangaje ko igiye gukorana n’ibigo byigenga bishinzwe gushaka abakozi (recruitment agencies) kugira ngo bifashe igihugu kubona abakandida baturutse mu bihugu bitandukanye bashobora kwinjira mu gisirikare. Ni gahunda igamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’abasirikare gikomeje kuvugwa nyuma y’imyaka myinshi y’intambara n’igabanuka ry’umubare w’abashobora kujya ku rugamba.
Muri iri vugurura, Ukraine irateganya kunoza imibereho y’abasirikare binyuze mu kongera imishahara, gutanga amasezerano y’akazi afite igihe kizwi ndetse no koroshya uburyo abanyamahanga bashobora kwinjira mu ngabo zayo ku bushake.
Amakuru yatangajwe n’abayobozi b’igisirikare agaragaza ko ibigo bizafatanya na Leta bizashinzwe gushaka, gutoranya no kugeza muri Ukraine abakandida bujuje ibisabwa. Bivugwa ko bishobora kugenerwa ibihembo ku muntu wese bazana wemerewe kwinjira mu gisirikare.
Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko iki cyemezo kigaragaza uburyo Ukraine ikomeje gushaka ibisubizo bishya byo gukomeza guhangana n’u Burusiya mu gihe intambara ikomeje kuremerera impande zombi.
Nubwo Kyiv yakomeje kubona inkunga y’ibikoresho n’ubufasha bwa gisirikare biturutse mu bihugu by’inshuti, ikibazo cy’abasirikare bakenewe ku murongo wa mbere w’urugamba kiracyari ingorabahizi.
Perezida Volodymyr Zelenskyy yagiye agaragaza ko igihugu cye gikeneye kongera ubushobozi bw’ingabo kugira ngo gikomeze kwirwanaho no gusubiza inyuma ibitero by’u Burusiya. Ni muri urwo rwego gushaka abanyamahanga bifatwa nk’imwe mu nzira zo kongera imbaraga z’ingabo ziri ku rugamba.
Icyakora, iyi gahunda yakiriye ibitekerezo bitandukanye.
Hari abayibona nk’igisubizo cyihuse ku kibazo cy’ibura ry’abasirikare, mu gihe abandi bayifata nk’ikimenyetso cy’uko intambara imaze igihe kinini ku buryo yatumye igihugu kigira ikibazo cyo kubona abarwanyi bahagije imbere mu gihugu.
Mu myaka yashize, Ukraine yari yarashyizeho umutwe w’abakorerabushake baturutse mu bihugu bitandukanye, ariko gahunda nshya igamije gutuma icyo gikorwa kiba cyagutse kandi giteguye neza kurushaho.
Mu gihe intambara ikomeje, amaso y’abatari bake akomeje kureba niba iyi gahunda nshya yo gukingurira abanyamahanga amarembo y’igisirikare cya Ukraine izafasha igihugu kongera ubushobozi bwacyo ku rugamba cyangwa niba ari ikimenyetso cy’igitutu gikomeje kwiyongera ku ngabo zacyo.
rwandatribune.rw