Friday, 21 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Rutshuru: Hubatswe Ikiraro Gishya mu Bikorwa Remezo Bya AFC/M23
RDC: AFC/M23 Yagiranye Ibiganiro na MSF Belgium ku Kibazo cy’Ubutabazi
RDC:Abasirikare 2 Ba FARDC Bakatiwe Kubera Ubwicanyi n’Ifata ku Ngufu
RDC: Azarias Ruberwa Ashinja Martin Fayulu Amagambo y’Ivangura ku Banyamulenge, Akavuga ko Adakwiriye Kuyobora Igihugu
Musenyeri Sinayobwe Yasabye Urubyiruko Kugira Inyota yo Kumenya Imana no Kwirinda Inzoga
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > U Rwanda mu Ihuriro Mpuzamahanga Ryiga ku Kubaka Ubushobozi bwo Kubungabunga Amahoro
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda mu Ihuriro Mpuzamahanga Ryiga ku Kubaka Ubushobozi bwo Kubungabunga Amahoro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 24, 2026 4:12 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

U Rwanda rwongeye kugaragaza uruhare rukomeye rufite mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kwitabira Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa ba Gahunda ya Loni yo Kubaka Ubushobozi bw’Inzego Zigira Uruhare mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro.
Iri huriro rya gahunda izwi nka United Nations Triangular Partnership Programme (TPP) ririmo kubera mu Mujyi wa Hanoi muri Vietnam kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Kamena 2026.U Rwanda ruhagarariwe na Col Deo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade yarwo mu Muryango w’Abibumbye.
Yifatanyije n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu biganiro bigamije kunoza imikorere y’inzego zoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa Loni na Afurika Yunze Ubumwe.
Abitabiriye iyi nama barimo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteza imbere imikoranire, guhanga ibisubizo bishya ndetse no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu n’imiryango ifasha ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Mu ngingo ziri kuganirwaho harimo uburyo bwo gukemura ibibazo bikigaragara mu kubaka ubushobozi bw’abakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro, guteza imbere ibikorwa by’ubwubatsi n’ubuvuzi mu butumwa bw’amahoro, ndetse no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe gukumira no guhangana n’ingaruka z’ibisasu n’ibindi bikoresho biturika bitegwa ahantu hatandukanye.
U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu bifite uruhare rugaragara mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, aho abasirikare, abapolisi n’inzobere zarwo bakomeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano no gufasha abaturage mu bice byugarijwe n’amakimbirane.

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze
Next Article Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURU

Bill Gates ari mu Rwanda Mu Ruzinduko Rugamije Kureba Iterambere ry’Ubuzima n’Ikoranabuhanga

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Trump na Netanyahu Bagiye Kuganira ku Kohereza Umutwe Mpuzamahanga Muri Gaza Urimo n’Ingabo Za Uganda

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

RDC: CENCO na ECC Batangiye Kugisha Inama Abanyapolitiki ku Mushinga wa Tshisekedi

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?