Ishirahamwe Kofi Annan Foundation ryatangaje impungenge zikomeye ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Burundi mu 2027, rivuga ko ashobora kuzarangwa n’imvururu, ihohoterwa rya politiki n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Mu raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026, iri shirahamwe ryasohoye urutonde rw’ibihugu bishobora kuzagirwamo amatora ari mu kaga hagati ya 2026 na 2027, rushingiye ku gipimo cyiswe Election Vulnerability Index (EVI) gisesengura ibimenyetso bishobora gutuma amatora adakorwa mu mucyo no mu mahoro.
U Burundi bwashyizwe ku mwanya wa kane ku isi n’amanota 88.2%, bukurikiye Guinée Équatoriale (95.5%), Tajikistan (91.2%) na Nicaragua (88.8%). Ku mwanya wa gatanu haza u Burusiya bufite amanota 86.4%.
Raporo igaragaza ko Uburundi bumaze imyaka bwinjira mu bihe by’amatora birangwa n’amakimbirane, iterabwoba n’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ivuga ko nubwo igihugu cyavuye mu ntambara kigatangira inzira ya demokarasi ishingiye ku matora, amatora menshi yabaye yaranzwe n’igitutu cya politiki, guhunga kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imvururu zishingiye ku mitwe ya politiki.
Mu byagaragajwe nk’ibishobora guteza ibibazo harimo ukwiharira ubutegetsi kw’ishyaka CNDD-FDD, intege nke z’inzego zigenga, ndetse n’ikorwa ry’iterabwoba ku batavuga rumwe na Leta.
Raporo inagaruka cyane ku ruhare rw’urubyiruko rw’Imbonerakure, ivuga ko rwakunze kuvugwaho ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihe by’amatora. Inzego z’umutekano na zo zivugwaho kutagira ubwigenge buhagije, ahubwo zigakora nk’ibikoresho bya politiki.
Abanditse iyi raporo bavuga ko ibyabaye mu matora yo mu 2025 ari ikimenyetso cy’uko amatora ya 2027 ashobora kugenda.
Bashimangira ko gukumira ibikorwa by’ishyaka CNL ndetse no kugabanya umwanya w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byatumye habaho ihungabana ry’ihiganwa rya politiki.
Ikindi kigarukwaho ni uko impunzi nyinshi z’Abarundi zikiri hanze y’igihugu kandi benshi muri zo batiteguye gutaha kubera impungenge z’umutekano. Raporo ivuga ko kutabasha kwitabira amatora kwa bamwe mu baturage bishobora gutuma habaho kutizerana ku musaruro wayo.
Iyi raporo kandi yerekana ko amatora azabera mu bihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo ibura ry’amadevize, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’ihungabana ry’imibereho y’abaturage.
Mu myanzuro yayo, Kofi Annan Foundation irasaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) gukora mu bwigenge busesuye no gukorera mu mucyo.
Irasaba kandi ubutegetsi kurinda ubwisanzure bw’itangazamakuru n’imiryango yigenga, ndetse n’inzego z’umutekano n’Imbonerakure guhagarika ibikorwa byose bishobora kubangamira ukwishyira ukizana kwa politiki.
Iri shirahamwe risaba kandi abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukurikiranira hafi imyiteguro y’amatora ya 2027 kugira ngo habeho amatora yizewe, arangwa n’amahoro kandi yubahiriza uburenganzira bw’abaturage bose.
Kofi Annan Foundation yashinzwe mu 2007 na nyakwigendera Kofi Annan, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa United Nations kuva mu 1997 kugeza mu 2006.
Icyicaro cy’iri shirahamwe kiri i Geneva mu gihugu cya Switzerland. Kofi Annan yitabye Imana mu mwaka wa 2018.
Amosi Twagiramungu
rwandatribune.rw