Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Burundi: Amatora ya 2027 mu Ashobora Kuzamo Akavuyo
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Amatora ya 2027 mu Ashobora Kuzamo Akavuyo

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 24, 2026 7:41 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Ishirahamwe Kofi Annan Foundation ryatangaje impungenge zikomeye ku matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Burundi mu 2027, rivuga ko ashobora kuzarangwa n’imvururu, ihohoterwa rya politiki n’ibibazo bikomeye by’umutekano.

Mu raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 10 Kamena 2026, iri shirahamwe ryasohoye urutonde rw’ibihugu bishobora kuzagirwamo amatora ari mu kaga hagati ya 2026 na 2027, rushingiye ku gipimo cyiswe Election Vulnerability Index (EVI) gisesengura ibimenyetso bishobora gutuma amatora adakorwa mu mucyo no mu mahoro.

U Burundi bwashyizwe ku mwanya wa kane ku isi n’amanota 88.2%, bukurikiye Guinée Équatoriale (95.5%), Tajikistan (91.2%) na Nicaragua (88.8%). Ku mwanya wa gatanu haza u Burusiya bufite amanota 86.4%.

Raporo igaragaza ko Uburundi bumaze imyaka bwinjira mu bihe by’amatora birangwa n’amakimbirane, iterabwoba n’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ivuga ko nubwo igihugu cyavuye mu ntambara kigatangira inzira ya demokarasi ishingiye ku matora, amatora menshi yabaye yaranzwe n’igitutu cya politiki, guhunga kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imvururu zishingiye ku mitwe ya politiki.

Mu byagaragajwe nk’ibishobora guteza ibibazo harimo ukwiharira ubutegetsi kw’ishyaka CNDD-FDD, intege nke z’inzego zigenga, ndetse n’ikorwa ry’iterabwoba ku batavuga rumwe na Leta.

Raporo inagaruka cyane ku ruhare rw’urubyiruko rw’Imbonerakure, ivuga ko rwakunze kuvugwaho ibikorwa byo gutera ubwoba abaturage no guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihe by’amatora. Inzego z’umutekano na zo zivugwaho kutagira ubwigenge buhagije, ahubwo zigakora nk’ibikoresho bya politiki.

Abanditse iyi raporo bavuga ko ibyabaye mu matora yo mu 2025 ari ikimenyetso cy’uko amatora ya 2027 ashobora kugenda.
Bashimangira ko gukumira ibikorwa by’ishyaka CNL ndetse no kugabanya umwanya w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byatumye habaho ihungabana ry’ihiganwa rya politiki.

Ikindi kigarukwaho ni uko impunzi nyinshi z’Abarundi zikiri hanze y’igihugu kandi benshi muri zo batiteguye gutaha kubera impungenge z’umutekano. Raporo ivuga ko kutabasha kwitabira amatora kwa bamwe mu baturage bishobora gutuma habaho kutizerana ku musaruro wayo.

Iyi raporo kandi yerekana ko amatora azabera mu bihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu birimo ibura ry’amadevize, ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli, izamuka ry’ibiciro ku masoko ndetse n’ihungabana ry’imibereho y’abaturage.

Mu myanzuro yayo, Kofi Annan Foundation irasaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) gukora mu bwigenge busesuye no gukorera mu mucyo.

Irasaba kandi ubutegetsi kurinda ubwisanzure bw’itangazamakuru n’imiryango yigenga, ndetse n’inzego z’umutekano n’Imbonerakure guhagarika ibikorwa byose bishobora kubangamira ukwishyira ukizana kwa politiki.

Iri shirahamwe risaba kandi abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukurikiranira hafi imyiteguro y’amatora ya 2027 kugira ngo habeho amatora yizewe, arangwa n’amahoro kandi yubahiriza uburenganzira bw’abaturage bose.

Kofi Annan Foundation yashinzwe mu 2007 na nyakwigendera Kofi Annan, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa United Nations kuva mu 1997 kugeza mu 2006.
Icyicaro cy’iri shirahamwe kiri i Geneva mu gihugu cya Switzerland. Kofi Annan yitabye Imana mu mwaka wa 2018.

Amosi Twagiramungu

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure
Next Article Israel Yarakariye Amasezerano ya Amerika na Iran
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Abepiskopi Banenze Umugambi wa Leta wo Guhindura Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEUncategorized

Ubusesenguzi:Haribazwa impamvu  Perezida Ndayishimiye atatumiwe mu nama ya G7 hagatumirwa Perezida wa EAC Wiliam Ruto?

By
ALLY Ally
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

U Burusiya Bwakajije Ibitero muri Ukraine Bwibasira Sitasiyo za Lisansi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?