Thursday, 2 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > PAC Yihanangirije RTDA ku Isanwa Ry’Umuhanda Musanze-Rubavu
AMAKURU

PAC Yihanangirije RTDA ku Isanwa Ry’Umuhanda Musanze-Rubavu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 25, 2026 9:07 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mafaranga asaga miliyari 6 Frw yakoreshejwe mu gusana umuhanda Musanze-Rubavu, nyamara ugikomeje kugaragaraho ibyangiritse birimo ibinogo n’ahandi hasaba kongera gusanwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ubwo PAC yatangizaga gahunda yo kubariza mu ruhame ibigo bya Leta byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu makosa ajyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yagaragaje ko amafaranga menshi yakoreshejwe mu bikorwa byo gusana imihanda ya Musanze-Rubavu na Musanze-Cyanika, ariko hakaba hakigaragara ibibazo by’iyangirika ryayo. Yashimangiye ko amafaranga ya Leta akwiye gukoreshwa mu bikorwa bifite umusaruro urambye kandi bikozwe hashingiwe ku nyigo zinoze.

Mu bisobanuro byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Umuyobozi Mukuru wacyo Imena Munyampenda yemeye ko hari aho ibikorwa byo gusana byakozwe mu buryo butarambye, asobanura ko kenshi hajyaga hasanwa ibice bimwe by’umuhanda mu gihe ibindi bikomeje kwangirika. Yavuze ko muri gahunda y’ingengo y’imari ya 2026/2027 hateganyijwe ingamba zigamije kuwusana mu buryo burambye.

RTDA yasobanuye kandi ko umuhanda Musanze-Rubavu uri mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu, bigatuma wangirika vuba bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabiziga n’imirimo itandukanye ihakorerwa. Ubuyobozi bw’iki kigo bwijeje ko bugiye kongera imbaraga mu gukoresha inyigo zujuje ubuziranenge no gukorana n’inzobere kugira ngo ibikorwa remezo byubakwe birambe.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, Dr. Mbereyaho Léopold, yavuze ko impinduka z’ikirere n’imvura nyinshi biri mu byihutisha iyangirika ry’imihanda, ariko ashimangira ko inama zatanzwe na PAC zizashyirwa mu bikorwa kugira ngo umutungo wa Leta urindwe kandi ibikorwa byubakwa birambe.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umunyamabanga Uhoraho Canoth Manishimwe yatangaje ko hateganyijwe amahugurwa n’ubundi buryo bwo kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imishinga y’ibikorwa remezo, mu rwego rwo kunoza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abadepite ba PAC basabye ko ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda byajya bikorwa hashingiwe ku nyigo zihamye kandi hifashishijwe ubunararibonye bw’inzobere, kugira ngo amafaranga y’abaturage akoreshwe neza kandi ibikorwa remezo byubakwa bitange umusaruro urambye.

Rwarinda Gaston

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abana 4 Gusa ni Bo Bemejwe Nka Bene Paul Kafeero Nyuma y’Ibizamini Bya ADN
Next Article Ibihugu 10 Bifite Abagore Benshi Kurusha Abagabo ku Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi: Ese Urugendo rwa Ndayishimiye Rugiye Gukemura Ikibazo cy’Imishahara Y’Ingabo Ze Ziri Muri Congo?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ukraine Yatangiye Gushaka Abasirikare b’Abanyamahanga Mu Rwego rwo Gukemura Ibura ry’Abarwanyi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

Kigali Yakiriye Inama Nyafurika Yiga ku Burenganzira bw’Abagore n’Abana Bafunze

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

DRC: Catholic Bishops Criticize Government Plan to Amend the Constitution

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?