Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > PAC Yihanangirije RTDA ku Isanwa Ry’Umuhanda Musanze-Rubavu
AMAKURU

PAC Yihanangirije RTDA ku Isanwa Ry’Umuhanda Musanze-Rubavu

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: June 25, 2026 9:07 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mafaranga asaga miliyari 6 Frw yakoreshejwe mu gusana umuhanda Musanze-Rubavu, nyamara ugikomeje kugaragaraho ibyangiritse birimo ibinogo n’ahandi hasaba kongera gusanwa.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ubwo PAC yatangizaga gahunda yo kubariza mu ruhame ibigo bya Leta byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu makosa ajyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.

Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yagaragaje ko amafaranga menshi yakoreshejwe mu bikorwa byo gusana imihanda ya Musanze-Rubavu na Musanze-Cyanika, ariko hakaba hakigaragara ibibazo by’iyangirika ryayo. Yashimangiye ko amafaranga ya Leta akwiye gukoreshwa mu bikorwa bifite umusaruro urambye kandi bikozwe hashingiwe ku nyigo zinoze.

Mu bisobanuro byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Umuyobozi Mukuru wacyo Imena Munyampenda yemeye ko hari aho ibikorwa byo gusana byakozwe mu buryo butarambye, asobanura ko kenshi hajyaga hasanwa ibice bimwe by’umuhanda mu gihe ibindi bikomeje kwangirika. Yavuze ko muri gahunda y’ingengo y’imari ya 2026/2027 hateganyijwe ingamba zigamije kuwusana mu buryo burambye.

RTDA yasobanuye kandi ko umuhanda Musanze-Rubavu uri mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu, bigatuma wangirika vuba bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabiziga n’imirimo itandukanye ihakorerwa. Ubuyobozi bw’iki kigo bwijeje ko bugiye kongera imbaraga mu gukoresha inyigo zujuje ubuziranenge no gukorana n’inzobere kugira ngo ibikorwa remezo byubakwe birambe.

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, Dr. Mbereyaho Léopold, yavuze ko impinduka z’ikirere n’imvura nyinshi biri mu byihutisha iyangirika ry’imihanda, ariko ashimangira ko inama zatanzwe na PAC zizashyirwa mu bikorwa kugira ngo umutungo wa Leta urindwe kandi ibikorwa byubakwa birambe.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umunyamabanga Uhoraho Canoth Manishimwe yatangaje ko hateganyijwe amahugurwa n’ubundi buryo bwo kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imishinga y’ibikorwa remezo, mu rwego rwo kunoza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abadepite ba PAC basabye ko ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda byajya bikorwa hashingiwe ku nyigo zihamye kandi hifashishijwe ubunararibonye bw’inzobere, kugira ngo amafaranga y’abaturage akoreshwe neza kandi ibikorwa remezo byubakwa bitange umusaruro urambye.

Rwarinda Gaston

rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abana 4 Gusa ni Bo Bemejwe Nka Bene Paul Kafeero Nyuma y’Ibizamini Bya ADN
Next Article Ibihugu 10 Bifite Abagore Benshi Kurusha Abagabo ku Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uburusiya na Koreya ya Ruguru Byafunguye Ikiraro cya Mbere cy’Imodoka Kibahuza

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUIMIKINO

Perezida Kagame na Wadagni Bafatanyije Urugendo Rwa Siporo i Kigali

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Tshisekedi Yavuze ko Ibiganiro by’Igihugu Bizatangirira mu Ntara

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Ngororero: Litiro 9,100 z’Inzoga Zitujuje Ubuziranenge Zamenwe

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?