Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje impungenge ku mafaranga asaga miliyari 6 Frw yakoreshejwe mu gusana umuhanda Musanze-Rubavu, nyamara ugikomeje kugaragaraho ibyangiritse birimo ibinogo n’ahandi hasaba kongera gusanwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 25 Kamena 2026, ubwo PAC yatangizaga gahunda yo kubariza mu ruhame ibigo bya Leta byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu makosa ajyanye n’imicungire y’umutungo wa Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Perezida wa PAC, Depite Valens Muhakwa, yagaragaje ko amafaranga menshi yakoreshejwe mu bikorwa byo gusana imihanda ya Musanze-Rubavu na Musanze-Cyanika, ariko hakaba hakigaragara ibibazo by’iyangirika ryayo. Yashimangiye ko amafaranga ya Leta akwiye gukoreshwa mu bikorwa bifite umusaruro urambye kandi bikozwe hashingiwe ku nyigo zinoze.
Mu bisobanuro byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), Umuyobozi Mukuru wacyo Imena Munyampenda yemeye ko hari aho ibikorwa byo gusana byakozwe mu buryo butarambye, asobanura ko kenshi hajyaga hasanwa ibice bimwe by’umuhanda mu gihe ibindi bikomeje kwangirika. Yavuze ko muri gahunda y’ingengo y’imari ya 2026/2027 hateganyijwe ingamba zigamije kuwusana mu buryo burambye.
RTDA yasobanuye kandi ko umuhanda Musanze-Rubavu uri mu mihanda ikoreshwa cyane mu gihugu, bigatuma wangirika vuba bitewe n’ubwinshi bw’ibinyabiziga n’imirimo itandukanye ihakorerwa. Ubuyobozi bw’iki kigo bwijeje ko bugiye kongera imbaraga mu gukoresha inyigo zujuje ubuziranenge no gukorana n’inzobere kugira ngo ibikorwa remezo byubakwe birambe.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya RTDA, Dr. Mbereyaho Léopold, yavuze ko impinduka z’ikirere n’imvura nyinshi biri mu byihutisha iyangirika ry’imihanda, ariko ashimangira ko inama zatanzwe na PAC zizashyirwa mu bikorwa kugira ngo umutungo wa Leta urindwe kandi ibikorwa byubakwa birambe.
Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Umunyamabanga Uhoraho Canoth Manishimwe yatangaje ko hateganyijwe amahugurwa n’ubundi buryo bwo kongerera ubushobozi abakozi bashinzwe imishinga y’ibikorwa remezo, mu rwego rwo kunoza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Abadepite ba PAC basabye ko ibikorwa byo kubaka no gusana imihanda byajya bikorwa hashingiwe ku nyigo zihamye kandi hifashishijwe ubunararibonye bw’inzobere, kugira ngo amafaranga y’abaturage akoreshwe neza kandi ibikorwa remezo byubakwa bitange umusaruro urambye.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw