Itsinda ry’Abasenateri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryandikiye Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, rimusaba gutanga ibisobanuro ku cyerekezo cya dipolomasi ya Washington ku makimbirane akomeje kubera hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’uko imirwano yongeye gukaza umurego mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu ibaruwa yo ku wa 25 Kamena 2026, aba basenateri bagaragaza ko ibyabaye nyuma y’isinywa ry’amasezerano azwi nka Washington Accords muri Ukuboza 2025 byashimangiye impungenge bari baragaragaje mbere, bityo bagasaba ubuyobozi bwa Amerika gusobanura ingamba bushyize imbere mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo.
Aba basenateri bavuga ko, nubwo ayo masezerano yari agamije kugabanya ubushyamirane no guteza imbere inzira y’ibiganiro, umutekano wakomeje kuzamba kuko imirwano yongeye kubura hagati y’impande zihanganye.
Muri iyo baruwa, bavuga ko umutwe wa M23, bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, wakajije ibikorwa bya gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukagura ibice ugenzura ndetse ukaza no gufata Umujyi wa Uvira.
Bakomeza bavuga ko imirwano yabereye muri Uvira no mu nkengero zaho yateje ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo urupfu rw’abasivili, iyimurwa ry’abaturage benshi ndetse no kurushaho gukomera kw’ibibazo by’ubutabazi.
Aba basenateri basabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika gutanga isuzuma rigezweho ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, gusobanura ingamba zayo nshya, ndetse n’uko iteganya gukomeza gushyigikira ibiganiro bya dipolomasi n’izindi mbaraga zigamije guhagarika imirwano no kugarura amahoro muri ako karere.
Kugeza ubu, Marco Rubio cyangwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku bikubiye muri iyo baruwa.
Rwandatribune.rw