Friday, 3 Jul 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
U Rwanda na AFC/M23 Bongeye Gufungura Umupaka wa Goma–Rubavu Nyuma y’Iminsi Myinshi Ufunzwe
James Swan Yaburiye Loni: Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC Uragenda Urushaho Kuzamba
Vatican: Some Priests Excommunicated Over Rebellion Against the Pope
Vatican: Bamwe Mu Bapadiri Birukanwe Kubera Kwigomeka Kuri Papa
Drones Zigiye Guca Akajagari Ko Gutwika Imyanda Mu Rwanda
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Israel Yatangaje Ko Yishe Umwe Mu Bayobozi Ba Islamic Jihad
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Israel Yatangaje Ko Yishe Umwe Mu Bayobozi Ba Islamic Jihad

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 1, 2026 8:03 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Igisirikare cya Israel (IDF), gifatanyije n’urwego rw’ubutasi rwa Shin Bet, cyatangaje ko cyishe Talal al-Aal, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad, mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Gaza ku Cyumweru.

Mu itangazo IDF yashyize ahagaragara, yavuze ko Talal al-Aal yari ayoboye umutwe w’abarwanyi ba Islamic Jihad wagize uruhare mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023 cyagabwe muri Israel, cyahitanye abantu benshi ndetse kigatuma abandi bafatwa bugwate bakajyanwa muri Gaza.

Igisirikare cya Israel kivuga ko Talal al-Aal yagize uruhare rukomeye mu gufata no gucunga bamwe mu Banyaisrael bashimuswe muri icyo gitero, ndetse ko yakomeje no gukora inshingano zitandukanye za gisirikare muri Palestinian Islamic Jihad mu gihe cy’intambara ikomeje kubera muri Gaza.

Nk’uko IDF ibivuga, kumwica biri mu bikorwa bigamije guca intege abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana na Israel muri Gaza.

Kugeza ubu ariko, umutwe wa Palestinian Islamic Jihad nturaremeza cyangwa ngo uhakane amakuru y’urupfu rwa Talal al-Aal. Nta n’itangazo uratangaza risubiza ibyo Igisirikare cya Israel cyavuze.

Iyi nkuru ije mu gihe imirwano hagati ya Israel n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Gaza ikomeje gukaza umurego, mu gihe impande zombi zikomeje gutangaza ibikorwa bya gisirikare n’ibyo zigeraho ku rugamba.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minembwe: Haravugwa Kajugujugu Ebyiri za FARDC Zarasiwe ku Rugamba
Next Article Tshisekedi Yohereje Itegeko Rya Kamarampaka Mu Rukiko Mbere yo Kuritangaza
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Rutshuru: Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Yaburiwe Irengero, Abashimusi Basaba 8,000$ ngo Bamurekure

By
ICYITEGETSE Florentine

KINSHASA: Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi UDPS abatavuga rumwe na Leta umugambi wo guhirika ubutegetsi

By
ALLY Ally
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Impuruza y’Ishimutwa Ry’Indege ya LOT Yatumye Israel Yohereza Indege z’Intambara

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURU

Burundi:Haravugwa Radiyo Nshya i Ngozi Ishinjwa Gukwirakwiza Amacakubiri

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?