Akanama k’Umutekano ka United Nations Security Council kafashe icyemezo cyo kongera igihe cy’ibihano bifitanye isano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Democratic Republic of the Congo kugeza ku wa 1 Nyakanga 2027.
Icyo cyemezo gikubiye mu mwanzuro Resolution 2825 (2026) watowe n’ibihugu 15 bigize ako kanama. Uwo mwanzuro kandi wongereye manda y’Itsinda ry’Inzobere za Loni rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano kugeza ku wa 1 Kanama 2027.
Ibihano byagumishijweho birimo gukumira itangwa ry’intwaro ku mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC, kubuza ingendo ku bantu bashyizwe ku rutonde rw’ibihano, no gufatira imitungo yabo ndetse n’iy’ibigo bifitanye isano na bo.
Itsinda ry’Inzobere za Loni ryasabwe gutanga raporo y’agateganyo bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026, ndetse na raporo ya nyuma bitarenze ku wa 15 Kamena 2027, ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bihano n’ingaruka zabyo ku mutekano w’akarere.
Abasesenguzi bavuga iki?
Abasesenguzi mu bya dipolomasi bavuga ko kongerwa kw’ibi bihano ari ikimenyetso cy’uko Akanama k’Umutekano kagishishikajwe no gukurikirana ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC, nubwo hari ibiganiro by’amahoro bikomeje.
Bavuga kandi ko kongera manda y’Itsinda ry’Inzobere za Loni bizafasha gukomeza gukusanya amakuru no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano, cyane cyane ku birebana n’abashinjwa kugira uruhare mu makimbirane.
Hari abemeza ko ibi bishobora kongera igitutu ku mitwe yitwaje intwaro n’abayifasha, barimo n’abafite aho bahurira na Alliance Fleuve Congo / M23, mu gihe abandi bavuga ko ibihano byonyine bidahagije mu kurangiza intambara imaze igihe kinini.
Abo bakurikirana akarere k’Ibiyaga Bigari bagaragaza ko iki cyemezo kije mu gihe hari imbaraga za dipolomasi zirimo ibiganiro bya Washington n’iya Doha bigamije gushaka amahoro arambye.
Bavuga ko niba izo nzira zitanga umusaruro, igitutu cy’ibihano gishobora kugabanuka mu bihe biri imbere.
Ariko iyo imirwano ikomeje cyangwa amasezerano ntashyirwe mu bikorwa, bishobora gutuma Loni ikomeza cyangwa ikarushaho gukaza ibihano.
Mu gihe umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, Loni isaba impande zose guhagarika imirwano no gushyira imbere inzira z’ibiganiro.
Rwandatribune.rw