U Rwanda n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bugenzura umujyi wa Goma bongeye gufungura ku mugaragaro umupaka wa Goma–Rubavu wari umaze icyumweru ufunzwe kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru The EastAfrican, iki cyemezo cyo kongera gufungura umupaka cyafashwe nyuma y’ibiganiro n’isuzuma ry’imiterere y’icyorezo, hagamijwe gusubukura urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byari byarahagaze.
Nubwo umupaka wongeye gukora, inzego z’ubuzima ku mpande zombi zikomeje gushyira imbere ingamba zikomeye zo kwirinda Ebola.
Abambuka bakomeje gusuzumwa ubushyuhe bw’umubiri, mu gihe abafite ibimenyetso bikemangwa boherezwa mu isuzuma ryisumbuye.
Ifungwa ry’uyu mupaka ryari ryateje igihombo gikomeye ku bacuruzi n’abaturage bo ku mpande zombi, cyane cyane abawukoresha buri munsi mu gushakisha imibereho.
Mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gushimangira ko nta kibazo cya Ebola kiragaragara mu gihugu, ariko igasaba gukomeza kwitwararika no gukaza ubugenzuzi ku mipaka, cyane cyane bitewe n’uko icyorezo gikomeje kugaragara hakurya muri RDC.
Ku ruhande rwa RDC, inzego z’ubuzima zikomeje gukurikirana ubwirakabiri bw’icyorezo, gushakisha abanduye hakiri kare no kubavura, mu rwego rwo gukumira ko cyakwirakwira mu bindi bice by’igihugu.
Kongera gufungura umupaka wa Goma–Rubavu bitegerejweho kongera kuzahura ubukungu bw’abaturage bo ku mpande zombi, nubwo abayobozi bakomeje gusaba abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Ebola mu gihe ibikorwa by’urujya n’uruza byasubukuwe.
Rwandatribune.rw