Sosiyete zo muri Amerika Zihangayikishijwe no Gushora Imari mu Birombe bya Rubaya

Florentine Icyitegetse
2 Min Read

Sosiyete zitandukanye z’Abanyamerika zikorera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ziri kugaragaza inyota yo gushora imari mu birombe bya Rubaya biherereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahabarizwa igice kigera kuri 15% bya coltan ikoreshwa ku Isi.

Ibi bije nyuma y’uko Leta ya RDC ishyikirije Amerika urutonde rw’ibirombe bishobora gushorwamo imari n’izo sosiyete, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu mpera z’umwaka wa 2025 agamije guteza imbere ubukungu n’ubufatanye.

Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 ryagaragaje kutishimira icyo cyemezo, rivuga ko Leta ya RDC iri gutanga uburenganzira ku birombe itanafiteho ububasha, bikaba byerekana intege nke mu rugamba ihanganyemo n’uyu mutwe.

Mu byo impande zombi zumvikanyeho, Amerika yagombaga kubanza gusuzuma niba ibyo birombe—harimo n’ibya Rubaya biherereye muri teritwari ya Masisi—bifite amabuye y’agaciro akenewe n’inganda zayo.

Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 20 Mata 2026, agaragaza ko umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko bagitegereje igitekerezo cya nyuma cya sosiyete zishaka gushoramo imari kuri urwo rutonde.

Yongeyeho ko Amerika ifite inyungu ikomeye kuri Rubaya, agira ati: “Ni ahantu dushyize imbere cyane. Sosiyete nyinshi zirahifuza, kandi ibiganiro birakomeje”.

Amerika ibona kandi ibi birombe nk’ingenzi mu gusobanukirwa no gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho iterambere ryabyo rishingiye ku masezerano ya Washington rishobora kugira uruhare mu kugarura ituze.

Kuva muri Gicurasi 2024, ibirombe bya Rubaya bigenzurwa na AFC/M23, nyuma yo kubyambura ingabo za Leta ya RDC zafatanyaga n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igize Wazalendo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *