Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abashoramari baturutse mu Bushinwa bayobowe na Xu Hui, umuyobozi wa Rich Resource International Investments, hamwe n’abayobozi bakuru ba Chery Holding Group, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibi biganiro byabereye i Village Urugwiro ku wa 23 Mata 2026, aho impande zombi zaganiriye ku buryo bwo kwagura ubufatanye mu by’ishoramari.
By’umwihariko, hibanzwe ku mishinga ishobora guteza imbere inganda mu Rwanda, harimo n’icyifuzo cyo gushinga uruganda rwo guteranya imodoka zikoresha amashanyarazi.
Chery Holding Group ni imwe mu masosiyete akomeye ku isi mu gukora no kohereza imodoka hanze y’u Bushinwa, ndetse ikora n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Imibare iheruka kugaragaza ko muri Werurwe 2026 yacuruje imodoka zisaga ibihumbi 240, ibintu byazamutseho hejuru ya 12% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iyi sosiyete ifite ubwoko butandukanye bw’imodoka igurisha ku masoko mpuzamahanga, zirimo izigezweho nka EXEED n’iz’amashanyarazi za iCAR, zikundwa cyane n’urubyiruko.
Ku ruhande rw’u Rwanda, gukurura bene iri shoramari bihura na politiki igihugu cyihaye kuva mu 2020 yo guteza imbere ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi.
Iyi gahunda igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya amafaranga igihugu gitakaza gitumiza ibikomoka kuri lisansi, cyane cyane mu bihe isi ihanganye n’izamuka ry’ibiciro kubera amakimbirane hirya no hino.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe muri uru rwego, aho imodoka zikoresha amashanyarazi n’izivangavanga n’amavuta (hybrid) zikomeje kwiyongera ku bwinshi mu zinjira mu gihugu, bigaragaza ko isoko riri kwaguka buhoro buhoro.
rwandatribune.rw