Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, abanyeshuri 277,452 bo hirya no hino mu Rwanda batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (PLE), bikaba ari intambwe ikomeye ibategurira gukomeza amashuri yisumbuye.
Ibi bizamini byatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi, Joseph NSENGIMANA, afatanyije n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette IRERE, basura hamwe ikigo cyatangirijwemo iki gikorwa.
Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri, Minisitiri Nsengimana yabasabye gukora ibizamini batuje, birinda igihunga kandi bakizera ubushobozi bafite, ashimangira ko ari bo Rwanda rw’ejo rwitezeho kurukomeza no kuruteza imbere.
Yagize ati: “Mubyitondere musome, mukore iyo bwabaga, mbifuriza ko mutsinda. Muzarwubaka mukomereje aho abandi bazaba bagejeje, twizeye ko mutazadutenguha.”
Yabibukije ko gutsinda bitagomba gushingira gusa ku byo basomye muri iyi minsi ya nyuma, ahubwo ko bagomba kwifashisha ubumenyi bungutse mu myaka yose bamaze biga, bakagaragaza ubushobozi bafite mu gukora ibizamini.
Abarezi n’ababyeyi na bo basabwe gukomeza gutera abanyeshuri imbaraga no kubaha ituze ribafasha gukora ibizamini mu mwuka mwiza, birinda icyabahungabanya cyose.
Ibizamini bya Leta ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu rwego rw’uburezi mu Rwanda, kuko bifasha gupima ubumenyi n’ubushobozi abanyeshuri baba barungutse mbere yo kwimukira ku rwego rukurikiyeho rw’amashuri.
Minisiteri y’Uburezi ikomeje gushimangira ko intego yayo ari ukubaka uburezi bufite ireme, butanga ubumenyi, uburere n’indangagaciro bizafasha urubyiruko kuba umusingi w’iterambere rirambye ry’Igihugu.
Rwarinda Gaston
rwandatribune.rw