Tuesday, 24 Nov 2026
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Kivu y’Amajyepfo: FARDC Yerekanye Abantu 12 Ivuga ko ari Abarwanyi ba FRN Yafatiye i Fizi
Lubumbashi: Abepisikopi n’Abakirisitu Batewe Ibyuka Biryana mu Maso Ubwo Bashakaga Kwitabira Imyigaragambyo
FARDC Igize Icyo Itangaza Ku Ndege Yarasiwe I Minembwe
Gukopera Hakoreshejwe AI Kwatumye Minisitiri w’Uburezi Yegura
Amerika iri Gukora Iperereza ku Mugore Ukekwaho Kuneka Jensen Huang Wahoze Ayobora NVIDIA
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > UMUTEKANO > Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Loni Muri Sudani y’Epfo Yasuye Abasirikare b’u Rwanda Bari mu Butumwa bw’Amahoro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 25, 2026 6:32 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Loni) mu Butumwa bwo Kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Maj. Gen. Junhui Wu, yasuye abasirikare b’u Rwanda bagize RWANBATT-3 bakorera i Durupi.
Muri uru ruzinduko yari aherekejwe n’Umugaba w’Ingabo mu gice cya Amajyepfo, Brig. Gen. Shishir Bharadwaj, hamwe n’abakozi batandukanye bo ku Cyicaro Gikuru cya UNMISS.

Bakigera aho RWANBATT-3 ikorera, bakiriwe n’Umugaba w’uyu mutwe, Col. Innocent Rwaka Muhirwe, wabagejejeho ibikorwa byawo, uko usohoza inshingano zawo, ndetse n’imbogamizi uhura na zo mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano zawo.

Maj. Gen. Junhui Wu yashimiye abasirikare b’u Rwanda ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga, imyitwarire myiza, ubwitange ndetse n’umusanzu bakomeje gutanga mu gushyira mu bikorwa inshingano za UNMISS.

Yanabasabye gukomeza kuba maso no guhora biteguye kuzuza inshingano zabo, ashimangira ko ari ingenzi gukomeza kuzikora neza hubahirizwa amahame n’indangagaciro bisabwa abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati: “Tugomba gukomeza kuba maso no gusohoza neza inshingano zacu.”

Yanashishikarije abasirikare ba RWANBATT-3 gukomeza kurangwa n’ubwitange, ubunyamwuga no gukorera inshingano zabo mu buryo bunoze.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump Ashinja EU Kwibasira Ibigo by’Abanyamerika, Ateguza Iperereza n’Imisoro Mishya
Next Article Gen Muhoozi Kainerugaba Yageze i Kigali mu Ruzinduko Rwo Kuganira ku Bufatanye Bwa Gisirikare
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Goma: Nangaa Asaba ko Ibiganiro bya Doha Bishyirwa mu Bikorwa

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

FRN-M23 Yashinjije Ingabo za RDC Kugaba Ibitero Byahitanye Abaturage 4 muri Masisi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda: Ubutumwa Bwa Muhoozi Kuri Alupo Bwakurikiwe no Kuburirwa Irengero kwa Konti Ye ya X

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMAUMUTEKANO

Indoneziya: Abantu 4 Bishwe n’Inkongi ikomeye Yibasiye Amashyamba

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?