Abantu 4 bapfuye, abandi 2 barakomereka bikomeye, mu gihe Indonesia ihanganye n’inkongi z’amashyamba zikomeye zafashe ibice bitandukanye by’igihugu, zikaba ziri mu zikomeye iki gihugu kibonye mu myaka irenga icumi ishize.
Abo bantu bane bapfuye ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, ubwo bari mu bikorwa byo kuzimya inkongi yibasiye Pariki y’Igihugu ya Bromo Tengger Semeru, mu ntara ya East Java.
Minisiteri y’Amashyamba ya Indonesia yatangaje ko abo bantu bari mu bikorwa byo kurwanya umuriro ubwo wahindukiraga ukabafata. Abandi babiri bakomerekeye muri iyo nkongi, bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bavurwe.
Abayobozi bavuze ko urupfu rw’abo bantu rugaragaza ubukana bw’iyi nkongi ndetse n’akaga gakomeye kari mu bikorwa byo kuyizimya. Basabye ko umutekano w’abashinzwe kuzimya umuriro ushyirwa imbere, cyane cyane harebwa icyerekezo cy’umuyaga n’uburyo umuriro urimo gukwira.
Iyi nkongi imaze kugaragara mu bice bitandukanye bya Indonesia, cyane cyane ku birwa bya Sumatra na Borneo, biri hafi y’ibihugu bya Malaysia na Singapore.
Amakuru yatanzwe hashingiwe ku mashusho ya satellite yerekanye ko ku wa Kane hari ahantu 799 hagaragaye ubushyuhe bukabije, mu gihe umunsi wari wabanje hari hagaragaye ahantu 372.
Minisiteri y’Amashyamba yasobanuye ko iyi mibare idahwanye n’umubare w’inkongi ziriho, kuko umuriro umwe ushobora kugaragara kuri satellite nk’ahantu henshi hafite ubushyuhe.
Umwotsi mwinshi waturutse kuri iyi nkongi nawo umaze kugera mu bihugu bituranye na Indonesia, birimo Malaysia na Singapore, aho wateje ibibazo by’ihumana ry’umwuka mwiza.
Mu rwego rwo guhangana n’iyi nkongi, Perezida wa Indonesia, Prabowo Subianto, yemeye ko igihugu cye cyakira ubufasha bw’ibihugu bituranye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia, Arrmanatha Nasir, yavuze ko Perezida Prabowo yemeye ubwo bufasha.
Malaysia yari yaratanze ubufasha bwo kohereza kajugujugu eshatu, indege imwe ndetse n’abakozi 52 kugira ngo bafashe mu bikorwa byo kuzimya umuriro. Singapore nayo yatangaje ko yiteguye gufasha Indonesia muri ibi bikorwa.
Umwotsi mwinshi watewe n’izi nkongi umaze kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Raporo yatanzwe na Al Jazeera, ishingiye ku makuru ya Reuters, ivuga ko abantu benshi bagize ibibazo by’ubuhumekero kubera umwotsi. Mu bice bimwe bya Malaysia na Timor-Leste, amashuri yafunzwe kubera umwuka wahumanyijwe n’umwotsi.
Indonesia imaze igihe ihanganye n’inkongi z’amashyamba n’ubutaka, cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi. Inkongi zagiye zigaragara mu bice bitandukanye birimo Sumatra, Kalimantan, Sulawesi, Java na Papua.
Mu gihe ibikorwa byo kuzimya umuriro bikomeje, abayobozi baracyakurikiranira hafi uko iyi nkongi ikomeje gukwira, mu gihe ibihugu bituranye na Indonesia nabyo bikomeje kwitegura gufasha mu guhangana n’ingaruka z’umwotsi.
BARAKA Esther
Rwandatribune.rw