Abashinzwe kuzimya imiriro mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa bakomeje urugamba rukomeye rwo guhangana n’inkongi y’imiriro ikomeje kwibasira amashyamba n’ahandi hatandukanye.
Uyu muriro ukomeje gukwirakwira kubera ubushyuhe bwinshi n’imiyaga ikaze iri kuwufasha gukomeza kwiyongera, ndetse ikaba iri no kuwusunika igana mu bice biri hafi y’umujyi wa Bordeaux.
Abayobozi b’Ubufaransa batangaje ko hakiri intera ndende kugira ngo uyu muriro ushobore kugenzurwa burundu, mu gihe abashinzwe kuwuzimya bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi.
Kugeza ubu, abantu barenga 300.000 mu Bufaransa no muri Espagne bamaze kuva mu byabo kugira ngo barinde ubuzima bwabo, mu gihe inkongi zimaze iminsi ziteza ibibazo bikomeye muri ibyo bihugu.
Muri Espagne, aho Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe kubera ubukana bw’iyi miriro, impinduka z’igihe gito mu kirere zafashije abashinzwe kuzimya umuriro kuwugabanya hafi y’umurwa mukuru Madrid.
Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yavuze ko igihugu kigomba kwitegura ko ibihe bishobora gukomeza kuba bibi, mu gihe abayobozi bo mu karere ka Valencia batangaje urupfu rw’umuntu umwe wahitanywe n’inkongi.
Uyu mugabo ukekwa kuba yari hafi y’imyaka 70, yasanzwe yapfiriye mu modoka ye ahitwa Salt de l’Aigua i Manises, mu gihe abashinzwe kuzimya imiriro bari bahanganye n’inkongi yari yibasiye ako gace.
Mu Bufaransa, abantu bashya bagera ku 55.000 bategetswe kwimuka ku wa Gatandatu, bituma umubare w’abamaze kwimurwa mu turere twa Gironde na Landes ugera hafi ku 250.000.
Mu rwego rwo kongera imbaraga mu guhangana n’iyi nkongi, Ubufaransa bwahamagaje n’ingabo kugira ngo zifatanye n’abashinzwe kuzimya imiriro.
Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko igihugu kizongera kwiyubaka nyuma y’ibi bibazo, anashimangira ko Leta izakomeza gutanga ubufasha bukenewe kugeza igihe ikibazo kizaba gikemutse.
Rwandatribune.rw