Perezida wa Syria, Ahmed al-Sharaa, yatangaje ko ubutegetsi bwe buri mu biganiro bigamije kugirana amasezerano y’umutekano na Israel, avuga ko ashobora kuzaba intambwe iganisha ku mahoro arambye hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Al Jazeera, cyatangajwe ku wa 26 Nyakanga 2026, al-Sharaa yavuze ko ibyo biganiro birimo gukorwa ku bufatanye n’ibindi bihugu, ariko ashimangira ko bitazabangamira uburenganzira bwa Syria ku misozi ya Golan, Israel yigaruriye mu ntambara yo mu 1967.
Yagize ati, Syria irimo kwirinda ikintu cyose cyateza ubushyamirane bushya na Israel, kandi ko amasezerano y’umutekano ashobora kuba intambwe ya mbere iganisha ku gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’impande zombi.
Aya magambo aje mu gihe Israel yakomeje kugaba ibitero no kwinjira mu bice byo mu majyepfo ya Syria kuva Ahmed al-Sharaa yafata ubutegetsi mu Ukuboza 2024, nyuma yo guhirikwa kwa Bashar al-Assad.
Ku kibazo cya Lebanon, Perezida al-Sharaa yavuze ko Syria idateganya koherezayo ingabo cyangwa kwivanga mu bikorwa bya gisirikare, ahubwo ko iri kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu ku buryo cyasohoka mu bibazo by’umutekano n’ibya politiki.
Yanaburiye ko umutekano muke muri Lebanon cyangwa kwaguka kw’intambara ihuza Israel, Iran n’ibindi bihugu by’akarere byagira ingaruka zikomeye kuri Syria no ku Burasirazuba bwo Hagati muri rusange.
Mu rwego rw’imbere mu gihugu, al-Sharaa yavuze ko gukurirwaho ibihano by’ubukungu byafatiwe Syria bidahagije, ahubwo ko igihugu cye gikwiye no gukurwa ku rutonde rw’ibihugu bishinjwa gutera inkunga iterabwoba kugira ngo ubukungu bwacyo bushobore kongera kuzahuka.
Yanavuze ko ubutegetsi bwe bugikomeje gushyira mu bikorwa amasezerano bwagiranye n’ingabo za Syrian Democratic Forces (SDF), nubwo yemeye ko hari ubukererwe mu kuyashyira mu bikorwa.
Perezida wa Syria yatangaje kandi ko hashyizweho komisiyo idasanzwe izakurikirana ikibazo cy’ababuriwe irengero mu ntambara yabaye muri Syria hagati ya 2011 na 2024. Yavuze ko iyo komisiyo izakorana n’impuguke mpuzamahanga kugira ngo ukuri ku byabaye kumenyekane.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (Loni) rivuga ko nibura abantu 100,000 baburiwe irengero muri iyo ntambara, mu gihe Komisiyo y’Igihugu ya Syria ishinzwe icyo kibazo ivuga ko umubare ushobora kurenga 300,000.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw