Umuryango w’Abibumbye (Loni) wahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 2,9 Frw) kugira ngo rukomeze kongerera imbaraga ndetse gukumira icyorezo cya Ebola, mu gihe iki cyorezo gikomeje gukwirakwira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Kigega cya Loni gishinzwe Ubutabazi bwihuse (Central Emergency Response Fund – CERF), igamije gufasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo gukumira no kurwanya hakiri kare icyorezo cya Ebola, cyane cyane kubera ko mu burasirazuba bwa RDC hakomeje kugaragara ubwoko bwa virusi ya Bundibudyo, bumaze kwanduza abantu barenga 1.400.
Loni yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ibyago byo kuba icyorezo cya kwambuka imipaka, bitewe n’uko abaturage bambuka umupaka buri munsi ndetse n’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi. Ni yo mpamvu iyi nkunga igamije gufasha igihugu gukaza ingamba zo kurinda ubuzima bw’abaturage no kwirinda ko icyo cyorezo cyinjira ku butaka bwacyo.
Biteganyijwe ko amafaranga yatanzwe azifashishwa mu kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima, harimo gukaza igenzura ku mipaka, kongera ibikoresho byo gupima no gusuzuma abarwayi, guhugura abakozi bo kwa muganga, kunoza uburyo bwo gukurikirana abanduye cyangwa abaketsweho ubwandu, ndetse no gukomeza ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda Ebola.
Mu bihe bitandukanye, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yagiye igaragaza ko igihugu gifite gahunda zihamye zo kwitegura guhangana n’ibyorezo, zirimo gukaza ibikorwa byo gusuzuma abinjira n’abasohoka ku mipaka, gutegura amatsinda yihutira gutabara no kubaka ubushobozi bw’ibitaro byakira abarwayi b’ibyorezo.
Abashinzwe ubuzima bakomeje gusaba abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda indwara zandura, kwihutira kwivuza igihe bagize ibimenyetso bikekwa ndetse no gutanga amakuru ku nzego z’ubuzima igihe hari umuntu ukekwaho ubwandu.
Iyi nkunga ya CERF ije ishimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima rusange no gukaza ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’ubuzima bw’abaturage, haba mu Rwanda no mu karere muri rusange.
RWARINDA Gaston
Rwandatrubune.rw