Amakuru akomeje guturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko iki gihugu kiri gutegura kongera ibikorwa bya gisirikare kuri Iran, nyuma y’uko abasirikare bane ba Amerika bishwe mu bitero byagabwe n’ingabo za Iran mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko Amerika iri kohereza izindi ndege z’intambara n’ibindi bikoresho bya gisirikare mu karere, mu rwego rwo kwitegura ibikorwa bishya bishobora kuba bikomeye kurushaho.
Raporo za Leta ya Amerika zemeza ko abasirikare bane bahitanywe n’ibitero bya Iran, mu gihe mu minsi ishize ibigo bya gisirikare bya Amerika byakomeje kugabwaho ibitero bya misile na drones. Ibyo bitero byakomerekeje abasirikare benshi ndetse binangiza kajugujugu nyinshi zo mu bwoko bwa Black Hawk.
Mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego hagati y’impande zombi, Pentagon iri kongera umubare w’indege za gisirikare zoherejwe mu Burasirazuba bwo Hagati kugira ngo yongere ubushobozi bwo guhangana na Iran.
Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye The Washington Post ko igihugu kiri mu myiteguro y’ibikorwa bya gisirikare bikomeye.
Yagize ati: “Amerika iri kwitegura intambara karundura.”
Icyakora, uwo muyobozi yanagaragaje impungenge ko ububiko bwa misile n’ibikoresho byo kwirinda ibitero byo mu kirere buri kugabanuka cyane, kuko byinshi byamaze gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare byabanje.
Yavuze ati: “Ibikoresho bisigaye ntibihagije ngo dukomeze ibikorwa igihe kirekire, kandi sinkeka ko White House ibizi neza.”
Ku wa Gatanu, Axios yatangaje ko Amerika yamenyesheje Israel ko igiye kohereza izindi ndege zongera lisansi mu zindi ndege z’intambara, mu rwego rwo kwitegura ko ibikorwa byo kurwanya Iran bishobora kwagurwa.
Ku ruhande rwa Iran, impuguke mu by’umutekano Saeid Golkar yaburiye ko intambara ishobora gufata indi ntera ikomeye.
Yagize ati: “Ibintu birimo gukomera ku muvuduko mwinshi kandi bishobora kurenga ubushobozi bwo kubigenzura. Hari ibyago byo kwinjira mu ntambara yeruye kuko buri ruhande rugaragaza ubushake bwo gukomeza imirwano.”
Nubwo Amerika ikomeje kongera ingufu za gisirikare, isesengura rya CNN rigaragaza ko kugera ku ntsinzi ya gisirikare yuzuye kuri Iran bikiri urugendo rurerure.
Intambara hagati ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, nyuma y’ibitero byatangijwe na Amerika ifatanyije na Israel.
Iyi ntambara yanagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga, aho Iran yafunze inzira ya Hormuz, inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi buri munsi.
Rwandatribune.rw