Umwuka w’intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika wongeye gukara, nyuma y’uko impande zombi zihanahanye ibitero bikomeye, bikongera ubukana bw’amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ku wa Kabiri, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Iran biri ku nkombe z’amajyepfo y’iki gihugu.
Ibyo bitero byibasiye ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere, za radar n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’umutekano wo mu Muhora wa Hormuz.
Washington yavuze ko ibitero byayo byari bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero no guhungabanya ubwikorezi bwo mu nyanja, cyane cyane mu Muhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri peteroli biva mu Burasirazuba bwo Hagati bijya ku masoko mpuzamahanga.
Iran na yo yahise isubiza, igaba ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote, zizwi nka drones, ku bikorwa bifitanye isano n’ingabo za Amerika mu bihugu bitandukanye byo mu karere.
Muri ibyo bihugu harimo Bahrain, Jordan, Kuwait na Iraq.
Bimwe muri ibyo bihugu byatangaje ko uburyo bwabyo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere bwashoboye gufata no guhagarika zimwe muri misile n’indege zitagira abapilote byari byoherejwe na Iran.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko nta musirikare wayo wahitanywe n’ibitero bya Iran. Ku rundi ruhande, Tehran yavuze ko ibitero by’Amerika ku butaka bwa Iran byahitanye abantu, nubwo iyo mibare itaremezwa mu buryo bwigenga.
Mohsen Rezaï, umwe mu bayobozi bakuru ba Iran bafite uruhare mu bijyanye n’umutekano, yaburiye Washington ko Tehran igiye gukoresha icyo yise “ingamba nshya” mu guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rezaï yavuze ko izo ngamba zizaba zikubiyemo ibikorwa bya gisirikare, dipolomasi ndetse no guhangana n’igitutu cy’ubukungu.
Ntabwo ariko yigeze asobanura mu buryo burambuye ibikorwa Iran iteganya gushyira mu bikorwa cyangwa igihe ibyo bikorwa bizatangirira.
Iri tangazo rije mu gihe Tehran ishinja Washington gukomeza ibikorwa bya gisirikare n’igitutu cy’ubukungu bigamije guca intege Iran.
Amerika yo ivuga ko ibikorwa byayo byibasiye cyane cyane ibirindiro n’ibikoresho bya gisirikare.
Gukomeza kugabanaho ibitero hagati ya Iran na Amerika byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’ingenzi y’ubucuruzi bwo mu nyanja ku Isi.
Uyu muhora ufite akamaro kanini ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, kuko unyuramo igice kinini cya peteroli n’ibindi bicuruzwa bituruka mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran imaze igihe igaragaza ko ishobora gukoresha ubushobozi ifite muri uwo muhora nk’uburyo bwo gushyira igitutu kuri Amerika n’abafatanyabikorwa bayo.
Ubwiyongere bw’imirwano bwatumye havuka impungenge ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane ku isoko rya peteroli, mu gihe abashoramari bakomeje gukurikiranira hafi ingaruka zishobora guterwa n’uko amakimbirane yakomeza kwaguka.
Ibitero Iran yagabye ku bikorwa bifitanye isano n’ingabo za Amerika mu bihugu bitandukanye, birimo Bahrain, Kuwait, Jordan na Iraq, byongereye impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukwira mu bindi bice by’Uburasirazuba bwo Hagati.
Abasesenguzi bakomeje kwibaza niba Washington na Tehran bizahitamo kugabanya ubukana bw’imirwano no gusubira mu nzira za dipolomasi, cyangwa niba ibitero bikomeje ari intangiriro y’icyiciro gishya cy’intambara gishobora kugira ingaruka ku mutekano n’ubukungu bw’akarere kose.
Amahanga akomeje gukurikiranira hafi uko ibintu bizagenda, mu gihe guhanahana ibitero hagati ya Iran na Amerika bikomeje kongera umwuka mubi no kuzamura impungenge z’uko amakimbirane ashobora gukomeza kwaguka.
BARAKA Esther
Rwandatribune.rw