Bujumbura — Leta y’u Burundi ishinja Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio Publique Africaine (RPA), Bob Rugurika, kugira uruhare mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu no gushaka guhirika ubutegetsi. Rugurika we arabyamagana, akavuga ko ibirego ashinjwa ari umugambi wo kumusebya.
Ibi birego byashyizwe ahagaragara nyuma y’uko Polisi y’u Burundi ku wa 1 Nzeri 2026 yeretse abanyamakuru abasirikare babiri yavuze ko bafashwe bakekwaho gukorana na Rugurika mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abo basirikare ni Adjudant-Chef Ndikumasabo Désiré na Caporal-Chef Manirambona Jean-Marie, uyu wa nyuma akaba yarasezerewe mu gisirikare.
Polisi yavuze ko bombi bafashwe ku wa 25 Kanama 2026 i Buterere, mu mujyi wa Bujumbura.
Abasirikare bashinja Rugurika kubaha amafaranga
Polisi y’u Burundi yavuze ko abo basirikare bemeye ko bagiranye imikoranire na Bob Rugurika.
Ndikumasabo Désiré yavuze ko Rugurika yamuhamagaye ndetse akamuha amafaranga kugira ngo ashakishe abandi basirikare bashobora kugira uruhare muri uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mu bisobanuro byatangajwe na Polisi, Ndikumasabo yavuze ko yabanje guhabwa amafaranga y’u Burundi Ibihumbi 500,000, mu gihe andi makuru yatangajwe na RPA avuga ku mafaranga Ibihumbi 300,000 mu kindi gice cy’ibyo yavuze. Iri tandukaniro riri mu bisobanuro byatumye Rugurika avuga ko ubuhamya bwatanzwe burimo kwivuguruza.
Polisi kandi yavuze ko abo basirikare batanze amakuru ku bantu bari mu Ntara ya Makamba bashobora kuba bari bafite aho bahuriye n’uwo mugambi.
Bob Rugurika yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Mu kiganiro cyatangajwe na RPA, yavuze ko ibyo ashinjwa ari “machination” cyangwa “montage grotesque”, ashinja inzego z’ubutegetsi kuba ziri kugerageza kumusebya no gutesha agaciro ibyo avuga nk’umunyamakuru.
Rugurika avuga ko kuba umunyamakuru agirana ibiganiro n’abantu batandukanye bidahita bisobanura ko aba afitanye na bo umubano wihariye cyangwa ko ibiganiro bagirana bifite aho bihuriye n’umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Yagaragaje kandi ibyo abona nk’ibivuguruzanya mu buhamya bw’abo basirikare, cyane cyane ku gihe bavuga ko ibikorwa byabo byaba byaratangiriyeho n’impamvu ngo baba barongeye kuvugana na we nyuma y’igihe.
Rugurika kandi yavuze ko ibirego bishya byashyizwe ahagaragara mu gihe abaturage b’u Burundi bahanganye n’ibindi bibazo, birimo inkongi y’umuriro iherutse kwibasira amasoko n’amaduka.
Uyu munyamakuru avuga ko ubutegetsi bushobora kuba bugerageza gukura ibitekerezo by’abaturage kuri ibyo bibazo, aho gukomeza gutanga ibisobanuro ku byateye izo nkongi.
Leta y’u Burundi yo ivuga ko ikibazo cy’aba basirikare gifitanye isano n’umutekano w’igihugu kandi ko abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa bigamije kuwuhungabanya bagomba gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
Rugurika akomeje kuvuga ko ari umugambi wo kumusebya
Bob Rugurika ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane mu Burundi, cyane cyane ku nkuru z’iperereza, politiki n’uburenganzira bwa muntu.
RPA ayoboye na yo izwiho gutangaza amakuru akomeye ajyanye n’imiyoborere n’umutekano w’u Burundi.
Kugeza ubu, Leta iracyashinja Rugurika kugira uruhare muri uwo mugambi, mu gihe we akomeza kubihakana, avuga ko ibirego bimushinjwa bidahagije kandi ko hari ibice byinshi by’ubuhamya bwatanzwe n’abasirikare bigaragara nk’ibivuguruzanya.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw