Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Uvila: Sosiyete sivile iratabariza abaturage ho abantu bakomeje kwicwa abandi bakaburirwa  irengero
POLITIKEUncategorized

Uvila: Sosiyete sivile iratabariza abaturage ho abantu bakomeje kwicwa abandi bakaburirwa  irengero

Mwizerwa Ally
Last updated: July 4, 2026 3:24 pm
Mwizerwa Ally
Share
SHARE

Ingabo za Leta FARDC na Wazalendo barashyirwa mu majwi mu bwicanyi bukomeje guca ibintu mu mujyi wa Uvila

Sosiyete Sivile ya Congo (NSCC)ikorera  mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yavuze ko ihangayikishijwe n’iyongera ry’ubwicanyi, abantu baraswa ndetse n’amasasu ahora yumvikana mu mujyi wa Uvira, isaba ubuyobozi gufata ingamba zihutirwa zo kugarura umutekano.

Mu itangazo ryayo ryasohotse ku wa 2 Nyakanga 2026, NSCC yavuze ko hagati ya tariki ya 30 Kamena na 1 Nyakanga habaye ibikorwa byinshi by’urugomo byasize umuntu umwe yishwe, abandi batatu barakomereka bazize amasasu.

Ku wa 30 Kamena, umugabo uzwi nka Baba Feruzi, ufite imyaka irenga 50, yarasiwe mu gace ka Kasenga (Kiyaya), akomereka amaboko yombi. Nk’uko NSCC ibivuga, abagabye icyo gitero bari bagamije kumwambura telefone n’ibindi bintu yari afite.

Bukeye bwaho, ku wa 1 Nyakanga, umusore w’imyaka 27 uzwi ku izina rya Bururu, wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yararashwe ahita apfa mu gace ka Kabindula. NSCC ivuga ko bikekwa ko yishwe nyuma yo kwanga gutanga telefone ye.

Muri uwo mugoroba kandi, murumuna w’umukuru w’agace ka Kasenga na we yarashwe mu maguru n’abagizi ba nabi bataramenyekana, nawe bikaba bivugwa ko bashakaga kumwambura telefone.

Mu gace ka Kavimvira, umusore witwa Jean yakomerekejwe n’isasu mu kuguru. NSCC ivuga ko ukekwaho kumurasa ari umwe mu barwanyi ba Wazalendo, wamaze gutabwa muri yombi n’abayobozi b’uwo mutwe.

Amakuru agaragaza ko intandaro y’ubwo bushyamirane yari amakimbirane ashingiye k’ubujura n’ubusahuzi bikorwa na Wazalendo n’ingabo za Leta.

Ibyo Sosiyete Sivile isaba

NSCC yasabye Leta ya RDC kongerera Polisi y’Igihugu ikorera muri Uvira intwaro n’ibinyabiziga byifashishwa mu gutabara byihuse kugira ngo irusheho gukora amarondo, cyane cyane nijoro.

Yanahamagariye ubuyobozi bw’intara n’ubw’umujyi wa Uvira gutumiza inama yihutirwa y’umutekano kugira ngo harebwe uburyo bwo guhagarika ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje guhitana abaturage.

Nubwo NSCC igaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba muri Uvira, ubuyobozi bwa leta muri ako gace ntiburatangaza icyo buvuga kuri iri tangazo n’ibyavuzwe n’uyu muryango wa sosiyete sivile.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’amajyepfo Lt.Reagan Mbuyu kalongi ntitwamubona kuri telephone ngendanwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rubavu:Ivy Summer Fest yongeye kuba nyuma y’ifungurwa rya Nengo Eden Park Hotel
Next Article New York :Akanama ka Loni kafatiye Congo Kinshasa ibihano byo kutagura intwaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

RIB yemeje ko Ntihanabayo wa Ingufu Gin n’abandi bakoze ’ibyuma’ bafunzwe

By
Mwizerwa Ally

Minembwe: MRDP Twirwaneho yigambye guhanura Kajugujugu 2 za FARDC

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Uwimana Yashimiye Abapolisikazi, Avuga ko Ari Icyitegererezo Ku Rwanda Rw’Ejo.

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

Tshisekedi Yavuze ko Ibiganiro by’Igihugu Bizatangirira mu Ntara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?