
Nyiruruganda NGUFU GIN LTD Ntihabose Samuel n’umwe mu berekanywe na RIB mu bakoraga inzoga zitemewe
Umuyobozi akaba na Nyir’Uruganda Ingufu Gin, rwengaga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, Ntihanabayo Samuel uzwi ku mazina ya Kazungu , n’abandi 80 batawe muri yombi bazira gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ku wa 8 Kanama 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abantu 16 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, barimo Ntihanabayo uzwi nka Kazungu.
Tariki ya 2 Kanama, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, cyafunze inganda zirenga 140 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge zirimo Ingufu Gin, NBG Group Lt, kinahagarika ibinyobwa zikora.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko izi nganda zashyiraga mu binyobwa byazo ethanol idatunganyije neza, yangizaga ubuzima bw’ababinywaga.
RIB yerekanye bamwe mu bantu yafashe bagize uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Icyitegetse Frolentine
Rwandatribune