
Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kafashe umwanzuro nimero 2825 (2026), kongera kugeza ku wa 1 Nyakanga 2027 gahunda y’ibihano bireba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri uwo mwanzuro, kanongereye kugeza ku wa 1 Kanama 2027 manda y’Itsinda ry’Impuguke (Group of Experts) rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bihano.
Abagize Akanama bose uko ari 15 batoye bemera uyu mwanzuro, banasaba ibihugu byose, cyane cyane ibyo mu karere k’Ibiyaga Bigari, gukorana bya hafi n’Itsinda ry’Impuguke. Basabwe kurihesha uburenganzira bwo kugera ku bantu, inyandiko n’ahantu rukeneye kugira ngo rusohoze inshingano zarwo.
Ibihano byongerewe birimo kubuza kohereza intwaro ku bantu cyangwa imitwe iri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, gufatira imitungo, kubuza ingendo no gufata izindi ngamba zigamije gukumira ibikorwa bibangamira amahoro n’umutekano muri RDC.
Uyu mwanzuro uje mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’umutekano muke ndetse n’imirwano ihanganishije imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta, ibintu bikomeje guhangayikisha umuryango mpuzamahanga.