
Mu gihe hagiye humvikana inkuru z’abanyamakuru bavuga ko bahunze u Rwanda kubera impungenge z’umutekano, hari abibaza impamvu inzego zashyiriweho kurengera umwuga w’itangazamakuru zitaratangaza icyo zikora kuri ibyo birego.
Mu minsi ishize, hamenyekanye amakuru y’uko Eric Bagirubusa wahoze ukorera Ijwi ry’Amerika na Manirakiza Théogène wakoreraga UKWEZI batakiri mu Rwanda.
Mbere y’uko amakuru y’ihunga rye amenyekana, Manirakiza Théogène yari yatangaje mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube yitwa Ukwezi Tv yavuze ko afite impungenge z’umutekano we. Yavuze ko hari abantu bafite ububasha bavuga ko bamushyiragaho igitutu, ariko ntiyatangaza amazina yabo cyangwa ibimenyetso byabigaragaza,nyuma amaze guhunga yatangaje ko yamaze kuva mu gihugu we n’umuryango we.
Na none, Karegeya Omar amaze igihe atangaza ko yavuye mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano, mu gihe Ndahiro Valens Papy na we aherutse gutangaza ko yumva umutekano we utizewe.
Ibibazo bikomeje kwibazwa
Aya makuru yatumye hibazwa niba hari ikibazo cyagutse kireba umutekano cyangwa ubwisanzure bw’abanyamakuru, cyangwa niba ari ibibazo byihariye kuri buri muntu.
Hari n’abasesenguzi bibaza uruhare rw’inzego zifite mu nshingano guteza imbere no kurengera umwuga w’itangazamakuru, zirimo Association of Rwandan Journalists(ARJ) na Rwanda Media Commission(RMC).
Abasesnguzi kandi bavuga ko iyo abanyamakuru batangaza ko bafite impungenge z’umutekano cyangwa bagahunga igihugu, hari abategereza ko izo nzego zagaragaza niba zarakiriye ibirego, niba zarabikurikiranye cyangwa niba hari ubufasha zatanze.
Leta ibivugaho iki?
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye buvuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwubahirizwa, kandi ko ibirego bivugwa n’abamwe mu banyamakuru cyangwa imiryango mpuzamahanga bidakwiye gufatwa nk’ukuri kutavuguruzwa. Inzego za leta zishimangira ko umuntu wese uvuga ko yahohotewe cyangwa abangamiwe ashobora kwitabaza amategeko n’inzego zibishinzwe.
Abasesenguzi bavuga ko iyo abanyamakuru bahunze igihugu cyangwa batangaza ko bafite impungenge z’umutekano, biba bifite ingaruka ku cyizere abantu bagirira umwuga w’itangazamakuru no ku isura y’igihugu mu bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Ariko kandi, bavuga ko ari ingenzi ko buri kirego gikurikiranwa ku giti cyacyo, kikabonerwa ibisobanuro n’impande zose bireba, aho gushingira gusa ku byo uruhande rumwe rutangaza.