
Amwe mu mahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ayegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu yibasiwe cyane n’ubukene .
Mu gihe Leta yashyize mu bikorwa TVA ya 18% ku serivisi z’amahoteli na resitora, bamwe mu bafite amahoteli bavuga ko uwo musoro uje usanga urwego rwabo rusanzwe ruhanganye n’igabanuka ry’abakiriya. Bavuga ko amahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’ayegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu yibasiwe cyane n’iki kibazo.
Mu Rwanda, urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo rumaze imyaka rufatwa nk’imwe mu nkingi z’ubukungu, ariko bamwe mu barushoyemo imari bavuga ko muri iki gihe bahanganye n’ibibazo bikomeye bituma inyungu zigenda zigabanuka.
Ibi babivuga mu gihe hashyizweho TVA ya 18% ku serivisi z’amahoteli na resitora, bavuga ko izabongerera umutwaro mu gihe ubucuruzi bwabo butarongera gusubira ku rwego rwariho mbere.
“TVA ije isanga urwero rw’amahoteli ruri kumanuka mu manga
Bamwe mu bafite amahoteli bavuga ko ikibazo atari umusoro ubwawo, ahubwo ko uje mu gihe ibikorwa byabo bisanzwe bihanganye n’igabanuka ry’abakiriya.
Umwe mu bashoramari yavuze ati:
«”Ntabwo twanze gutanga imisoro, ariko iyo abakiriya basanzwe ari bake, kongeraho TVA bituma tugorwa no gukomeza guhangana ku isoko. Iyo tuzamuye ibiciro dutinya gutakaza abakiriya, tutabizamuye na bwo inyungu zikomeza kugabanuka.”»
Amahoteli akorera hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga
Abafite amahoteli mu Karere ka Musanze bavuga ko igabanuka rya bamwe mu bakerarugendo mpuzamahanga ryagize ingaruka ku bikorwa byabo.
Bavuga ko bamwe mu bakiriya babo bakomeye basanzwe baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Banavuga ko inama zatanzwe na Leta ya Amerika zijyanye no kwitondera ingendo mu bice bimwe byegereye umupaka wa RDC zatumye bamwe basubika cyangwa bahagarika ingendo, ibintu bavuga ko byagabanyije abakiliya.
Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo bavuga ko iyo umubare w’abakerarugendo ugabanutse, ingaruka zitagarukira ku mahoteli gusa, ahubwo zigera no kuri resitora, abatwara ba mukerarugendo n’abandi batanga serivisi.
Amahoteli yo ku mupaka wa RDC na yo avuga ko yahungabanye
Mu turere duhana imbibi na RDC, bamwe mu bashoramari bavuga ko urujya n’uruza rw’abakiriya rwagabanutse kubera ingamba zijyanye no kwirinda Ebola.
Bavuga ko mbere abaturage ba RDC bari mu bakiliya bahoraga baza gucumbika, kurira muri resitora cyangwa gukora ubucuruzi mu Rwanda. Gusa ngo kugabanuka kw’urwo rujya n’uruza kwagize ingaruka ku bikorwa byabo.
Barasaba ibiganiro na Leta
Abafite amahoteli bavuga ko badasaba gukurirwaho imisoro, ahubwo basaba ko habaho ibiganiro byafasha kureba uko urwego rwafashwa gukomeza gukora neza mu gihe rugihanganye n’ibibazo by’isoko.
Bavuga ko koroherezwa mu gihe runaka cyangwa izindi ngamba zo guteza imbere ubukerarugendo byafasha kongera abakiriya no gukomeza ishoramari muri uru rwego.
Leta ivuga iki?
Leta ivuga ko gushyiraho TVA ya 18% bigamije kwagura ishingiro ry’imisoro no kongera ubushobozi bw’igihugu bwo kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere.
Inzobere mu bukungu zivuga ko imisoro ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu, ariko zikanagaragaza ko ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera bishobora gufasha gushaka ibisubizo bituma urwego rw’amahoteli rukomeza gutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu rutananiwe n’ibibazo by’isoko.
Mu gihe impaka kuri iyi TVA zigikomeje, amaso y’abakora muri uru rwego ahanzwe ku biganiro bishobora kuba hagati ya Leta n’abikorera, mu rwego rwo gushaka uburyo bwo kubungabunga ubukerarugendo no gukomeza gukurura ishoramari.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw