Thursday, 20 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Abadepite 54 bo muri Amerika basabye Trump kurushaho gusobanura amasezerano ya RDC ku mabuye y’agaciro
Fizi: Igitero Cya Drones Cyibasiye Hotel Mwalu, Abantu 2 Barakomereka
Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi
RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola
Burundi: Ubucuruzi Butemewe Bw’Intwaro, Urwitwazo Rushya Rwo Rukurikirana Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 5, 2026 1:14 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 302 batahuka bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari bamaze igihe bari mu mashyamba nyuma yo gufatwa bugwate n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.

Abatahutse bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu banyuze ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC. Ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Umujyi wa Rubavu na Goma, hakiriwe Abanyarwanda 285, mu gihe ku mupaka wa Rusizi I uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu hakiriwe abandi 17.

Aba baturage bakiriwe n’inzego zitandukanye z’u Rwanda, aho bahabwa ubufasha burimo kwakirwa, kwandikwa no gufashwa gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe bamaze mu bihe bitoroshye.

Bamwe mu batahuka bavuga ko bari baragiye mu Burasirazuba bwa RDC bashaka ubuzima bwiza, ariko bakaza kugwa mu maboko y’abarwanyi ba FDLR bababuza ubwisanzure ndetse bakabafata nk’ingwate.

Umubare w’abatahutse ukomeje kwiyongera
Kuva muri Mutarama 2025, umubare w’Abanyarwanda bagaruka mu gihugu uvuye muri RDC ukomeje kwiyongera.

Imibare itangazwa n’inzego z’u Rwanda igaragaza ko abamaze gutahuka bamaze kurenga 8,900.

U Rwanda rumaze igihe rusaba ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko FDLR, ikurwaho kuko ruyishinja kuba ibangamiye umutekano w’akarere.

Iyi mitahukire ibaye mu gihe ibikorwa by’ubutabazi no gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje, aho abaturage benshi bakomeje kugerageza kuva mu bice byugarijwe n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyuma y’‘Ibyuma’, u Rwanda Rugiye Guhagurukira Imitobe n’Ibindi Binyobwa Bikekwa Ko Bitujuje Ubuziranenge
Next Article Biravugwa ko Nyiri Uruganda Ingufu Gin LTD Yatawe Muri Yombi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

U Rwanda Rwamaganye Amasezerano ya RDC na FDLR, Ruvuga ko Anyuranye n’Intego z’Amasezerano ya Washington

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUUMUTEKANO

FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Sénégal Yashyigikiye Kandidatire Ya Macky Sall Ku Buyobozi Bwa Loni

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?