Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > POLITIKE > Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abanyarwanda 302 Batahutswe Bavuye mu Mashyamba ya RDC Aho Bari Barafashwe Bugwate na FDLR

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 5, 2026 1:14 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 302 batahuka bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho bari bamaze igihe bari mu mashyamba nyuma yo gufatwa bugwate n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR.

Abatahutse bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu banyuze ku mipaka ibiri ihuza u Rwanda na RDC. Ku mupaka munini wa La Corniche uhuza Umujyi wa Rubavu na Goma, hakiriwe Abanyarwanda 285, mu gihe ku mupaka wa Rusizi I uhuza Akarere ka Rusizi n’Umujyi wa Bukavu hakiriwe abandi 17.

Aba baturage bakiriwe n’inzego zitandukanye z’u Rwanda, aho bahabwa ubufasha burimo kwakirwa, kwandikwa no gufashwa gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’igihe bamaze mu bihe bitoroshye.

Bamwe mu batahuka bavuga ko bari baragiye mu Burasirazuba bwa RDC bashaka ubuzima bwiza, ariko bakaza kugwa mu maboko y’abarwanyi ba FDLR bababuza ubwisanzure ndetse bakabafata nk’ingwate.

Umubare w’abatahutse ukomeje kwiyongera
Kuva muri Mutarama 2025, umubare w’Abanyarwanda bagaruka mu gihugu uvuye muri RDC ukomeje kwiyongera.

Imibare itangazwa n’inzego z’u Rwanda igaragaza ko abamaze gutahuka bamaze kurenga 8,900.

U Rwanda rumaze igihe rusaba ko imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko FDLR, ikurwaho kuko ruyishinja kuba ibangamiye umutekano w’akarere.

Iyi mitahukire ibaye mu gihe ibikorwa by’ubutabazi no gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje, aho abaturage benshi bakomeje kugerageza kuva mu bice byugarijwe n’intambara n’imitwe yitwaje intwaro.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyuma y’‘Ibyuma’, u Rwanda Rugiye Guhagurukira Imitobe n’Ibindi Binyobwa Bikekwa Ko Bitujuje Ubuziranenge
Next Article Biravugwa ko Nyiri Uruganda Ingufu Gin LTD Yatawe Muri Yombi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Yafashwe na RIB Akurikiranyweho Gutanga Sheke Itazigamiye

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Eritrea Yaciye Umubano wa Dipolomasi na Ethiopia

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Walikare:Hadutse Imirwano Ikomeye Hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

Impungenge ku Bucuruzi Mpuzamahanga: Ibihugu 80 Byasabye ko Hormuz Ifungurwa

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?