Thursday, 20 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
APR FC na Les Aigles du Congo: Umutekano n’Amarushanwa ya CAF, ni Iki Kigomba Kubanziriza Ibindi?
Abadepite 54 bo muri Amerika basabye Trump kurushaho gusobanura amasezerano ya RDC ku mabuye y’agaciro
Fizi: Igitero Cya Drones Cyibasiye Hotel Mwalu, Abantu 2 Barakomereka
Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi
RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Uganda Yemeje Kohereza Ingabo Muri Gaza Mu Butumwa Bwo Kubungabunga Amahoro
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Uganda Yemeje Kohereza Ingabo Muri Gaza Mu Butumwa Bwo Kubungabunga Amahoro

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 7, 2026 12:20 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatanze uburenganzira bwo kohereza ingabo muri Gaza mu rwego rw’ubutumwa mpuzamahanga bugamije gufasha kugarura umutekano muri aka gace kamaze imyaka kibasiwe n’intambara hagati ya Israel na Hamas.

Iki cyemezo kiri muri gahunda yo gushyiraho ihuriro ry’ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye rizafasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gusubiza ibintu mu buryo muri Gaza. Iyo gahunda yashyizweho n’urwego rwitwa Board of Peace, rwashinzwe ku buyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Icyifuzo cyo kohereza ingabo cyatanzwe na Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, kikaba kibaye ikimenyetso cya mbere cyerekana ko Uganda yiteguye kugira uruhare mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga umutekano muri Gaza.

Igihugu cya Maroc na cyo cyatangaje ko cyiteguye gutanga abasirikare muri ubwo butumwa.

Nubwo cyemejwe, bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje impungenge ku ngaruka zishobora guterwa n’icyo cyemezo.

Depite Hassan Kirumira yavuze ko kohereza ingabo muri Gaza bishobora kugira ingaruka ku mubano wa dipolomasi wa Uganda n’ibindi bihugu byo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje kandi ko hakwiye gusobanurwa neza uruhande Ingabo za Uganda zizaba zishyigikiye muri uwo mwuka w’intambara umaze igihe hagati ya Israel na Hamas.

Mu gusaba Inteko gushyigikira uwo mugambi, Minisitiri w’Ingabo Kiryowa Kiwanuka yavuze ko Uganda ifite ubunararibonye buhagije mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, yibutsa uruhare ingabo zayo zagize mu bihugu bitandukanye birimo Somalia.

Amakuru atangwa n’abategura ubwo butumwa avuga ko izo ngabo zishobora kugera ku basirikare 20.000, kandi ko zizaba ziyobowe n’Umunyamerika Maj. Gen. Jasper Jeffers. Uyu musirikare yavuze muri Gicurasi ko intego y’iri huriro ari ugufasha Gaza kugera ku mutekano urambye no gushyigikira ibikorwa by’iterambere.

Mu mpera za Nyakanga 2026, Israel yemeye ko hashyirwaho ingabo zituruka mu bihugu bitandukanye zizafasha mu kubungabunga umutekano muri Gaza, aho Uganda iri mu bihugu bivugwa ko bishobora gutanga abasirikare.

Intambara yo muri Gaza yakajije umurego kuva umutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Israel, bikica abantu barenga 1.200 ndetse abandi bagashimutwa.

Mu gusubiza ibyo bitero, Israel yagabye ibitero bikomeye muri Gaza, aho imibare itangazwa n’inzego zitandukanye igaragaza ko abaturage basaga 73.000 bamaze kuhasiga ubuzima.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FDLR Si Umutwe w’Impunzi, Ni Umutwe Witwaje Intwaro, Yolande Makolo
Next Article Lubero: Abantu 5 Barimo Umuforomo Bo Muri Kirumba Bafunzwe na AFC/M23 Bashinjwa Gukorana n’Umudepite Uri i Kinshasa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya: Ukraine Yongeye Kwibasira Ububiko Bwa Sosiyete Ikomeye Cyane Icuruza Ibintu Kuri Interineti ya Wildberries

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

RDF Yasezeye ku Ba Ofisiye Bagizwe mu Kiruhuko cy’Izabukuru, Ishima Umusanzu Wabo mu Kubaka Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Ubutabera:Matayo Ngirumpatse Wakatiwe Burundu Yongeye Gusaba IRMCT Kumufungura Kubera Uburwayi n’Izabukuru

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Burundi Bwongeye Kuvuga kuri FDLR, Bizimana Ahakana ko Uyu Mutwe Wigeze Gutera u Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?