Tuesday, 22 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Mozambique: Hafunguwe ishuri ‘Urumuri’ Rizigisha Abana b’Abanyarwanda Ikinyarwanda n’Umuco
Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ayoboye Intumwa z’u Rwanda muri UNGA 81
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umunyamakuru wa FOX13 Memphis Yasobanuye Impamvu Yasinziriye Ari Gutangaza Amakuru
AMAKURUMU MAHANGA

Umunyamakuru wa FOX13 Memphis Yasobanuye Impamvu Yasinziriye Ari Gutangaza Amakuru

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 7, 2026 11:35 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umunyamakuru wa televiziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dominique Dillon, ari kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho amugaragaza asinzirira mu gihe yari ari gutangaza amakuru kuri televiziyo.

Nubwo ibi byabaye mu mpera za Nyakanga 2026, ayo mashusho yatangiye gukwirakwira cyane ku wa 5 Kanama 2026, bituma abantu benshi bayatangaho ibitekerezo bitandukanye.

Dillon yari ari mu kiganiro cya mu gitondo cyitwa “Good Morning Memphis” gitambuka kuri FOX13 Memphis, ubwo yafashwaga n’agatotsi mu buryo butunguranye kandi camera ziri kumwereka imbonankubone.

Mu mashusho yakwirakwijwe, uyu munyamakuru agaragara asa n’uwasinziriye akanya gato, nyuma aza guhita ashiguka aseka, ndetse yikubita ku kuboko nk’ushaka kwireba niba ibyo bibaye koko ari ukuri. Nyuma yaje kwemera ko yari yafashwe n’agatotsi mu gihe amakuru yakomezaga gutambuka.

Mu kiganiro yagiranye na Craig Melvin na Laura Jarrett muri gahunda ya TODAY, Dillon yavuze ko ibyabaye byamukojeje isoni, ariko ko yashimishijwe n’uburyo abantu benshi babimwakiranye impuhwe aho kumunenga.

Yagize ati: “Nakangutse mbona basubijeho amashusho yanjye, mpita nibaza nti ‘Mana yanjye, ibi koko birambayeho?’”

Dillon yasobanuye ko icyo gihe yari amaze ijoro ridahagije asinziriye, kubera ko umwana we w’amezi umunani yari afite ikibazo cyo kutaryama neza bitewe no kumera amenyo.

Yavuze ko yagerageje kuryamisha abana be nijoro ariko uwo mwana akomeza kurira, kandi n’ubwo yamuhaye imiti isanzwe ifasha abana muri icyo gihe, ntibyatanze umusaruro. Byatumye asigarana amasaha make cyane yo kuruhuka mbere yo kubyuka ajya ku kazi kare mu gitondo.

Nubwo ibi byamubayeho mu kazi imbere y’abarebaga televiziyo benshi, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bamushyigikiye.

By’umwihariko, ababyeyi bafite abana bato bavuze ko basobanukiwe neza uko kubura ibitotsi no gukora akazi ushonje ibitotsi bishobora gutera umunaniro ukabije.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko ibyabaye kuri Dillon ari ikimenyetso cy’uko n’abanyamakuru bakora imbonankubone ari abantu basanzwe bahura n’ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ibijyanye no kurera abana bato no kubura umwanya uhagije wo kuruhuka.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Analysis: Will APR FC Play in Kinshasa or Could CAF Move the Match Elsewhere?
Next Article RIB yemeje ko Ntihanabayo wa Ingufu Gin n’abandi bakoze ’ibyuma’ bafunzwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Impuguke Bob Kabamba Yagaragaje Impungenge Ku Biganiro Bya Politiki Bya Tshisekedi

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaba Yarakuwe Muri Turikiya mu Buryo bw’Ibanga Kubera Impungenge z’Umutekano?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURU

Loni yahaye u Rwanda miliyoni 2 z’Amadolari yo gukaza ingamba zo kwirinda Ebola

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUUMUTEKANO

Abasenateri ba Amerika Basabye Washington Kongera Imbaraga Mu Gushakira Amahoro RDC n’u Rwanda

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?