Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Trump Yaba Yarakuwe Muri Turikiya mu Buryo bw’Ibanga Kubera Impungenge z’Umutekano?
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Trump Yaba Yarakuwe Muri Turikiya mu Buryo bw’Ibanga Kubera Impungenge z’Umutekano?

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 11, 2026 11:23 am
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Washington Post avuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaba yarakuwe muri Turikiya mu buryo bw’ibanga akoresheje indi ndege ya gisirikare, kubera impungenge z’umutekano zaturukaga ku makuru yavugaga ko Iran ishobora kuba yarateganyaga kumugirira nabi.

Ibi bivugwa ko byabaye mu kwezi gushize ubwo Trump yari amaze kwitabira inama ya NATO yabereye muri Turikiya.

Nubwo White House yari yatangaje ko yasubiye muri Amerika akoresheje indege ya Perezida izwi nka Air Force One, amakuru mashya agaragaza ko hashyizweho uburyo bwihariye bwo guhisha indege yari arimo.

Nk’uko The Washington Post ibivuga, inzego zishinzwe kurinda Perezida wa Amerika zafashe ingamba zidasanzwe zo kumucungira umutekano, zirimo guhindura indege yagombaga kumutwara no gutegura urugendo mu buryo butari bumenyerewe.

Icyo gikorwa cyari kigamije gutuma bitamenyekana aho Trump aherereye ndetse n’indege yakoresheje ava muri Turikiya.

Ikinyamakuru kivuga ko izo ngamba zashingiye ku makuru y’ubutasi yavugaga ko hashobora kuba hari umugambi wa Iran wo kugirira nabi Trump.

Nubwo nta rwego rwa Amerika cyangwa rwa Iran rwari rwahise rugira icyo rubivugaho, ayo makuru ngo yafatwaga nk’akomeye ku buryo byasabye ko habaho uburyo budasanzwe bwo kumurinda.

Niba ayo makuru ari ukuri, byaba bisobanuye ko ibyatangajwe mbere na White House ku rugendo rwa Trump bitari bihuye n’uburyo rwakozwemo mu by’ukuri.

Mu gihe abaturage bari bazi ko Perezida yasubiye muri Amerika muri Air Force One, amakuru yaje kujya ahagaragara nyuma agaragaza ko yakoresheje indi ndege ya gisirikare kugira ngo umutekano we urusheho kurindwa.

Uru rugendo rwateguwe mu ibanga rukomeje kuvugisha benshi, cyane cyane ku bijyanye n’uburyo abayobozi bakuru b’ibihugu bikomeye bashobora kurindwa igihe hari amakuru y’iterabwoba ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nord-Kivu: Guverineri Wa Gisirikare Arasaba Abaturage kwitondera Amakuru y’Ibinyoma Akwirakwizwa Agamije Guhungabanya Intara
Next Article Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Yafashwe na RIB Akurikiranyweho Gutanga Sheke Itazigamiye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Hakainde Hichilema yongeye Gutorerwa Kuyobora Zambia Nyuma yo Gutsinda n’Amajwi 60%

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: C64: Nta Biganiro Bizabaho Tshisekedi Ataretse Guhindura Itegeko Nshinga

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Sudani: Abigometse Kuri RSF Baragenda Biyomora, Ibibazo By’Imbere amu Mutwe Bikomeje Kwiyongera

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

BREAKING NEWS: Havuzwe Kurasana Hagati y’Ingabo za RDF n’izu Burundi ku Kiyaga cya Cyohoha

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?