Monday, 7 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Hot News
Umugabo wa Perezida wa Tanzania yapfuye
Uganda:Urupfu rwa King Oyo Rwongeye Kuzamura Ibibazo, Umuforomo Avuga ko Atishwe na Kanseri
RDC: Ishyaka rya Katumbi Ryamaganye Ifatwa ry’Umuyobozi Waryo
Ku myaka 27, Niyonshuti Ben Yerekeje mu Nteko Guhagararira Urubyiruko” Dore Ingamba Yinjiranye
Uvira: Mai-Mai Wiyita “Gen Fyeka Adui wa Congo” Yatawe Muri Yombi na FARDC
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Yafashwe na RIB Akurikiranyweho Gutanga Sheke Itazigamiye
AMAKURU

Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Yafashwe na RIB Akurikiranyweho Gutanga Sheke Itazigamiye

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 11, 2026 9:55 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, aho akekwaho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye.

Nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ifatwa rya Shema ryabaye kuri uyu wa 11 Kanama 2026.

Amakuru atangwa na RIB avuga ko kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Shema Fabrice yinjiye mu buyobozi bwa FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe hamwe n’abagize komite nyobozi bari biyise “Dream Team”.

Mu mezi ya mbere yari amaze ayoboye FERWAFA, yari yaragaragaje gahunda yibanda ku iterambere rya ruhago y’abagore, kuzamura impano z’abakiri bato, ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo by’umupira w’amaguru.

Nubwo ayobora FERWAFA, yari yaratangaje ko atafata umushahara, ndetse amafaranga yari ateganyijwe kumuhembera mu gihe cy’imyaka ine, angana na 200.000$, yemeye ko azifashishwa mu bikorwa byo guteza imbere impano z’abato.

Mbere yo kujya muri FERWAFA, Shema yari azwi cyane muri AS Kigali, ikipe yayoboye imyaka itandatu.

Muri icyo gihe yafashije iyi kipe kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2019 n’icya 2022, ndetse na Super Cup ya 2022.

Uretse ibikorwa byo mu mupira w’amaguru, Shema Fabrice ni na Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier, gikora ubucuruzi bw’ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump Yaba Yarakuwe Muri Turikiya mu Buryo bw’Ibanga Kubera Impungenge z’Umutekano?
Next Article Etiyopiya ikuye ingabo zayo i Burhakaba, umujyi wo muri Somalia ukikijwe n’abarwanyi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Tooro : Indagu zagaragaje ko umwana w’umwaka  1 ariwe ugomba kwima  ingoma

By
Ildephonse Dusabe
MU MAHANGAAMAKURU

Burundi:Haravugwa Radiyo Nshya i Ngozi Ishinjwa Gukwirakwiza Amacakubiri

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Azarias Ruberwa Ashinja Martin Fayulu Amagambo y’Ivangura ku Banyamulenge, Akavuga ko Adakwiriye Kuyobora Igihugu

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Amerika: Abayobozi b’Ingabo Bibutse Abasirikare Bafite Ibikomere Bitagaragara

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?