Umwuka mubi hagati ya Ghana na Afurika y’Epfo ukomeje kwiyongera nyuma y’amakuru yavugaga ko hari Abanye-Ghana bishwe mu bikorwa byo guhiga abimukira byabaye ku wa 30 Kamena, ibintu byanagejeje ku isubikwa ry’uruzinduko rwa Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, rwari ruteganyijwe kubera muri Ghana.
Leta ya Afurika y’Epfo yahakanye amakuru yavugaga ko hari Abanye-Ghana bishwe muri iyo myigaragambyo.
Yavuze ko Umunya-Ghana umwe rukumbi wapfuye ari Kwabena Boagen w’imyaka 35, ariko ko urupfu rwe rutari rufitanye isano n’ibikorwa byo kurwanya abimukira.
Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo yashinje Ghana gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije gusebya igihugu cye ku bijyanye n’ingamba gifata zo guhangana n’abimukira badafite ibyangombwa.
Ibihugu byombi kandi bikomeje kutavuga rumwe ku bijyanye n’imiterere y’Abanye-Ghana baba muri Afurika y’Epfo.
Ghana ivuga ko benshi muri bo bafite ibyangombwa bibemerera kuhatura no kuhakorera, mu gihe Afurika y’Epfo ivuga ko hari abatabyujuje. Kugeza ubu, nta ruhande ruragaragaza ibimenyetso bishimangira ibyo ruvuga.
Muri Gicurasi, Ghana yajyanye iki kibazo mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), isaba ko hakorwa iperereza ku bitero bikomeje kwibasira abanyamahanga muri Afurika y’Epfo. Ghana ivuga ko ibyo bikorwa bishobora kuba binyuranyije n’amasezerano agenga Isoko Rusange rya Afurika.
Mu rwego rwo kwirinda ko umwuka mubi warushaho kwiyongera, Ghana yanatangaje ko isubitse uruzinduko rwa Perezida Cyril Ramaphosa rwari ruteganyijwe mu cyumweru cya mbere cya Kanama 2026.
Uru ruzinduko rwari rwitezweho gufasha kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi, ariko abaturage benshi muri Ghana bagaragaje impungenge ko rwashoboraga gukurura imyigaragambyo.
Ku wa 7 Nyakanga 2026, Umuvugizi wa Guverinoma ya Ghana, Felix Kwakye Ofosu, yabwiye BBC ko bamaze kumenyesha Afurika y’Epfo ko byaba byiza uru ruzinduko rusubitswe kugeza igihe ibintu bizaba bituje.
Yagize ati: “Twabamenyesheje ko ari byiza gusubika uru ruzinduko kubera uko ibintu bihagaze muri iki gihe ku bijyanye n’ikibazo cyo kwibasira abanyamahanga.”
Ku ruhande rwa Afurika y’Epfo, Umuvugizi wa Perezidansi, Vincent Magwenya, yavuze ko iki cyemezo kitazahungabanya umubano w’ibihugu byombi.
Yashimangiye ko ibiganiro bya dipolomasi bizakomeza kugeza impande zombi zumvikanye ku yindi tariki.
Yanavuze ko gahunda yari iteganyijwe atari uruzinduko rwa Perezida nk’umukuru w’igihugu, ahubwo ko yari inama ya gatatu mu ruhererekane rw’ibiganiro bisanzwe bihuza Ghana na Afurika y’Epfo.
Ikibazo cyo kwibasira abanyamahanga si gishya muri Afurika y’Epfo.
Hari abaturage bavuga ko abimukira bagira uruhare mu kwiyongera k’ubushomeri n’ubugizi bwa nabi, mu gihe ibindi bihugu bya Afurika bibutsa ko mu gihe cy’urugamba rwo kurwanya apartheid, Afurika y’Epfo yahawe ubufasha n’ibihugu byinshi by’Afurika. Bityo, basaba ko uwo mubano w’ubuvandimwe wakomeza kubungabungwa aho gusimburwa n’urwango n’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga.
rwandatribune.rw