Monday, 21 Sep 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Burundi: Lt-Col Jules Bimazubute Yagizwe Ushinzwe Ubutumwa Bwihariye bwa Perezida Ndayishimiye
America: Trump Yahagaritse CNN, MS NOW na Politico Gukorera Muri White House
Amerika na Denmark Bumvikanye ku Mutekano wa Greenland Nyuma y’Igitutu cya Trump
Corneille Nangaa Asaba Ndayishimiye Gutuma Ubufasha bw’Ubutabazi Bugera i Minembwe
BREAKING NEWS/Minembwe: MRDP-Twirwaneho Ivuga ko Yasubije Inyuma Igitero cya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Ngoma: Yapfuye Nyuma Yo Kunywa Umuti Gakondo, Umugore We Arembeye Kwa Muganga
AMAKURU

Ngoma: Yapfuye Nyuma Yo Kunywa Umuti Gakondo, Umugore We Arembeye Kwa Muganga

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: July 19, 2026 9:19 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Umugabo wo mu Murenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, yapfuye nyuma yo kunywa umuti gakondo bivugwa ko warimo amase y’imvubu, mu gihe umugore we bawunywanye arembeye mu Bitaro bya Kibungo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Murama.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko aba bombi bari bagiye kwivuza ku muvuzi gakondo usanzwe utanga imiti itandukanye. Bivugwa ko yabahaye umuti yavuze ko ushobora kubafasha kuvura uburwayi bari bamaze igihe bafite, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko wari urimo amase y’imvubu.

Nyuma yo kuwunywa, uwo mugabo yahise apfa, mu gihe umugore we yajyanywe kwa muganga amerewe nabi, aho akomeje kuvurirwa mu Bitaro bya Kibungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mbabazi Kellen, yabwiye Ukweli Times ko ubuyobozi butazi uburwayi aba bombi bari bafite kuko bahisemo kwivuriza ku muvuzi gakondo.

Yavuze ko ubuyobozi bwatabajwe n’abaturage nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, mu gihe umugore we yari ameze nabi.

Yemeje ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu.

Ibipimo byafashwe byoherejwe muri Laboratwari y’Igihugu ishinzwe ibimenyetso bya gihanga (RFI), ariko ibisubizo ntibiratangazwa.

Kugeza ubu, icyateye urwo rupfu ntikiramenyekana ku buryo bwemewe n’inzego zibishinzwe.

Nubwo abaturage bakeka ko rwaba rufitanye isano n’uwo muti gakondo banyoye, abayobozi basaba gutegereza ibyavuye mu iperereza mbere yo gufata umwanzuro.

Mwizerwa Ally

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abagabo Babiri Batawe Muri Yombi Muri Malawi Bazira Amahembe y’Inzovu
Next Article Ngoma: Man Dies After Drinking Traditional Herbal Medicine, Wife in Critical Condition
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Andy Burnham Atangiye Imirimo Nka Minisitiri w’Intebe Mushya w’u Bwongereza Nyuma y’Isezera Rya Keir Starmer

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUBUREZIUBUZIMA

Bukavu: Inkongi y’Umuriro Yahitanye Abantu 26, Amashuri na yo Arangirika

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUPOLITIKEUMUTEKANO

U Rwanda na RDC: Kongera guhura i Genève mu Biganiro ku Masezerano y’Amahoro Biracura iki?

By
ICYITEGETSE Florentine
AMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Ubwato bw’Imizigo Bwagabweho Igitero Hafi Ya Hormuz, Amerika Ishinja Iran

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?