Thursday, 20 Aug 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
Abadepite 54 bo muri Amerika basabye Trump kurushaho gusobanura amasezerano ya RDC ku mabuye y’agaciro
Fizi: Igitero Cya Drones Cyibasiye Hotel Mwalu, Abantu 2 Barakomereka
Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi
RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola
Burundi: Ubucuruzi Butemewe Bw’Intwaro, Urwitwazo Rushya Rwo Rukurikirana Abatavuga Rumwe n’Ubutegetsi?
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi
AMAKURU

Rulindo:Litiro 26,000 z’Urwagwa rw’Akarusho Zamenwe Nyuma y’Ubugenzuzi

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: August 19, 2026 4:47 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Inzego z’ubuyobozi n’umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru zakoze igikorwa cyo kwangiza litiro 26,000 z’urwagwa rw’Akarusho, nyuma y’uko ubugenzuzi bugaragaje ko uburyo rwakorwagamo n’ibyarukoreshwaga bishobora kubangamira ubuziranenge n’ubuzima bw’abarunywa.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Tare, Akagari ka Nyirangarama, mu Murenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo. Izi nzoga zakorerwaga mu ruganda rwa Entreprise Urwibutso, ruzwi cyane nka Nyirangarama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yavuze ko icyemezo cyo kuzangiza cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Yasobanuye ko abagenzuzi basanze hari ibitagendaga neza mu mikorere y’uruganda, ku buryo uburyo izo nzoga zatunganywagamo bwashoboraga kugira ingaruka ku buzima bw’abazinywa.

Mu igenzura, inzego birebwa zasuzumye niba uruganda rukorera mu murongo w’amategeko, niba rufite ibyangombwa bisabwa kandi bikiri ku gihe, ndetse n’uko ibikorwa byo gutunganya inzoga bikorwa.

Hanasuzumwe isuku ikoreshwa mu ruganda, hamwe n’ibintu byongerwa mu nzoga kugira ngo hamenyekane niba byemewe kandi bitabangamira ubuzima bw’abaguzi.

CIP Ngirabakunzi yavuze ko kwangiza izo nzoga bitagomba gufatwa nk’igihano gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo guha ubuyobozi bw’uruganda umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe n’ubugenzuzi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko igenzura ry’ibinyobwa bitandukanye rizakomeza, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Yashimangiye ko inzego z’intara zizakomeza gukurikirana inganda n’abandi bakora ibinyobwa, kugira ngo ibyo bigezwe ku isoko byubahirize ibisabwa.

Urwagwa rw’Akarusho ni rumwe mu nzoga zari ziherutse guhagarikwa ku isoko ry’u Rwanda mu rwego rwo kongera gusuzuma ubuziranenge bwazo.

Iyi ngamba ije mu gihe inzego z’u Rwanda zimaze igihe zishyira imbaraga mu kurwanya ibinyobwa bisembuye bikekwa kuba bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima, cyane cyane ibinyobwa bitemewe cyangwa bikozwe hatisunzwe amabwiriza y’ubuziranenge.

Guverineri Mugabowagahunde yasabye abaturage kwirinda ibinyobwa n’ibindi biyobyabwenge bishobora kubagiraho ingaruka, ashimangira ko ibibazo by’ubuzima bishobora kuvuka ako kanya cyangwa bikagaragara nyuma y’igihe.

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article RDC: Guverinoma Yashyizeho Amasomo Akoreshwa n’Ikoranabuhanga mu Duce 18 Turi mu Byago bya Ebola
Next Article Fizi: Igitero Cya Drones Cyibasiye Hotel Mwalu, Abantu 2 Barakomereka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURU

Umuyobozi w’Umudugudu Yeguye Nyuma yo Gufatanwa Inzoga Zitujuje Ubuziranenge

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGA

Uganda: Following Pressure from the U.S. Senate, Gen Muhoozi Opens Talks with Nation Media Group

By
ICYITEGETSE Florentine

Gisenyi: Abatuye umupaka bishimiye kongera kwambuka nyuma y’ifungurwa ry’umupaka

By
Mwizerwa Ally
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Isesengura: APR FC Izajya Gukina i Kinshasa Cyangwa CAF Ishobora Kwimurira Umukino Ahandi?

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?