Mu gihe hashize iminsi mike umwami wa Tooro Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV atanze , abaraguza umutwe bagaragaje ko umuhungu we ufite umwaka umwe ariwe ugomba kuzungura se ku ngoma y’ubu Bwami bubarizwa mu magepfo ya Uganda.
Mu mutumwa bukomeje gukwirakwira twakita iyerekwa cyangwa indagu bivuga ko zereye umugore, buvuga ko umwana w’umwaka umwe ariwe muzungura w’Ingoma, ariko ko mbere yo kwambikwa ikamba hagomba kubanza kubaho amakimbirane n’impaka zikomeye muri ubu bwami.
Izi ndagu kandi zikomeza zivuga ko aya makimbirane agomba kwaduka mu bwami bwa Tooro azahoshwa na Gen Muhooza Kaninerugaba, usanzwe ari umugaba w’ingabo za Uganda UPDF akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Icyakora uyu mugore utatangajwe amazina yemeje ko ubwo Tooro izaba yamaze kwambika uyu mwana w’Umwaka umwe Ikamba , ubu bwami buzasubirana umutuzo, ndetse abaturage benshi bakira uwo mwana nk’Umwami wabo.
Yagize ati: “ Imbaga nyamwinshi y’abaturage ba Tooro izaba bakunda uwo mwana kuko bamubona mu ishusho y’umwami wabo Oyo uherutse gutanga”
Izi nzozi twagereranya n’Indagu zije mu gihe izungura rya Tooro riri mu biganiro, aho abiru b’ingoma bakomeje gushaka uzazungura umwami Oyo uherutse kwitaba Imana kuwa 27 Kanama 2026.
Urupfu rw’Umwami Oyo Rukidi IV rwatangajwe bwa mbere n’icyegera cye Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki wanemeje ko ” Umwami we asize umuragwa w’Ingoma ugomba gutangazwa mu buryo bwemewe mu gihe kiri imbere”
Umwami Oyo, yari umwe mu bami bamaze igihe ku ngoma muri Uganda, yatanze afite imyaka 34. Yimye Tooro mu 1995, ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko.