Urukiko rw’Ikirenga mu byaha mu Bufaransa, Cour de cassation, ku wa Gatatu tariki ya 9 Nzeri 2026, rwemeje burundu icyemezo cyo kudakomeza gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bari mu butumwa bwa Operation Turquoise mu Rwanda mu 1994, baregwaga uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Bisesero.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango iharanira ubutabera, bari basabye ko iperereza kuri uru rubanza ryongera gufungurwa.
Urukiko rwemeje icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris cyo gufunga dosiye nta muntu ushyizwe mu majwi ngo aburanishwe, bityo imanza zari zimaze imyaka isaga 20 zikaba zirangiye ku rwego rw’inkiko zo mu Bufaransa.
Uru rubanza rwibandaga ku byabereye mu Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu mpera za Kamena 1994, ubwo Abatutsi bari bahungiye ku misozi y’aka gace bicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasirikare b’Abafaransa bari muri Operation Turquoise bashinjwaga kuba baramenye ko Abatutsi bari mu kaga gakomeye, ariko ntibabatabare uko bikwiye, ndetse abarega bakavuga ko ubwo bwirengagijwe bushobora kuba bwaragize uruhare mu gukomeza ubwicanyi.
Abarega kandi bavugaga ko abasirikare bari bakwiye gutabara abo baturage kubera inshingano bari bafite mu butumwa bwabo bwo kurinda abaturage bari mu kaga.
Urukiko rwavuze iki?
Mu cyemezo cyarwo, ubutabera bw’u Bufaransa bwemeje ko ibimenyetso byakusanyijwe muri dosiye bitagaragazaga ko abasirikare b’Abafaransa bagize uruhare rutaziguye mu byaha byakorewe ku Bisesero, cyangwa ko bafashije abari bayoboye Jenoside mu buryo bwatuma bashinjwa ubufatanyacyaha muri Jenoside.
Ni muri urwo rwego Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko icyemezo cyo kudakomeza gukurikirana abo basirikare kigomba kugumaho.
Imiryango y’abarokotse yari yabyanze
Abaregera indishyi barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango nka Survie, Ibuka, FIDH, LDH na Licra, bari bashimangiye ko abasirikare b’Abafaransa bari bafite inshingano yo gutabara Abatutsi bari bahungiye ku Bisesero.
Bavugaga ko abasirikare bari bazi ibyarimo kuba kandi ko kutagira icyo bakora byatumye ubwicanyi bukomeza hagati ya tariki ya 27 na 30 Kamena 1994.
Icyo kirego cyari cyaramaze kugera mu nkiko zo mu Bufaransa kuva mu myaka irenga 20 ishize, ariko mu 2022 abacamanza b’Abafaransa bafashe icyemezo cyo gufunga iperereza nta kirego ishingiye ku bimenyetso bihagije, nyuma y’ubujurire dosiye ikomeza gukurikiranwa kugeza ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwemeje icyo cyemezo mu Kuboza 2024.
Noneho dosiye irafunzwe burundu
Icyemezo cya Cour de cassation cyo ku wa 9 Nzeri 2026 ni cyo gisoza inzira y’ubujurire imbere y’inkiko z’u Bufaransa kuri iyi dosiye.
Ni ukuvuga ko abasirikare batanu b’Abafaransa bari barezwe muri uru rubanza batagomba kongera kuburanishwa muri uru rubanza, kuko icyemezo cyo kudakomeza kubakurikirana cyemejwe burundu.
Nubwo urubanza rufunzwe, ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kiracyakomeje guteza impaka mu mateka, mu bya politiki no mu miryango y’abarokotse.
Operation Turquoise yari ubutumwa bw’ingabo z’u Bufaransa bwatangiye mu mpera za Kamena 1994, bukozwe ku bwumvikane n’Umuryango w’Abibumbye.
Ubutumwa bwari bufite intego yo guhagarika ubwicanyi no kurinda abaturage bari mu kaga, ndetse no gushyiraho agace kitwa Zone Turquoise.
Rwandatribune.rw