Ihuriro ryitwa Coalition Article 64 (C64) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ryamenyesheje ubuyobozi bw’Umujyi wa Beni ko riteganya gukora imyigaragambyo y’amahoro ku wa 15 Nzeri 2026, mu rwego rwo gusaba ko Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryubahirizwa ndetse n’amahame y’ubutegetsi bugendera ku mategeko akubahirizwa.
Mu ibaruwa ryandikiye Meya w’Umujyi wa Beni, C64 ryatangaje ku mugaragaro gahunda y’iyi myigaragambyo, rivuga ko igamije kugaragaza ubufasha bw’abaturage ku kubahiriza Itegeko Nshinga, kurengera ubutegetsi bugendera ku mategeko no kubungabunga gahunda y’itegeko nshinga ry’igihugu.
Imyigaragambyo izatangirira kuri Rond-point ENRA
C64 yavuze ko abaturage bazaturuka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Beni bazahurira kuri Rond-point ENRA, ari na ho imyigaragambyo izatangirira.
Biteganyijwe ko abitabiriye bazakomereza ku nzira yateganyijwe berekeza ku Mairie ya Beni, aho C64 iteganya gushyikiriza abayobozi memorandumu ikubiyemo ibibazo n’impungenge by’abaturage.
Iri huriro rivuga ko imyigaragambyo izaba mu mahoro, risaba inzego z’umutekano gufata ingamba zikenewe kugira ngo umutekano w’abayitabira urindwe kandi igikorwa kigende nta mvururu.
Inzego zitandukanye zamenyeshejwe
Uretse Meya w’Umujyi wa Beni, kopi y’ibaruwa imenyesha iyi myigaragambyo yashyikirijwe n’izindi nzego, zirimo Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Komiseri wa Polisi y’Intara, ANR, ndetse n’uhagarariye ibijyanye na politiki n’uburenganzira bwa muntu muri MONUSCO i Beni.
Iyi gahunda ije mu gihe C64 yatangaje ko ishaka gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa biteganyijwe ku wa 15 Nzeri, ndetse no mu yindi mijyi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
C64 ishingiye ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga
Ihuriro C64 rishingiye ku ngingo ya 64 y’Itegeko Nshinga rya RDC, ikaba ari yo rikunze kwifashisha mu bikorwa byo kwamagana ibyo rivuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga no gusaba ko gahunda y’itegeko nshinga ry’igihugu yubahirizwa.
Imyigaragambyo iteganyijwe i Beni ku wa 15 Nzeri izaba mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho ibikorwa bya politiki n’imibereho y’abaturage bikomeje gukorwa mu bihe birangwa n’umwuka w’ubwumvikane buke.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw