Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba mu nyubako ya Inganji SACCO, ishami rya Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, yarashwe n’umusekiriti wari urinze iyo nyubako, ahita apfa.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, ubwo uyu muntu bivugwa ko yageragezaga kwinjira muri iyo nyubako, azamuka urukuta rw’igipangu cya SACCO.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje iby’iraswa, avuga ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
SP Twajamahoro yagize ati: “Nibyo, byabaye koko. Umusekiriti yarashe umuntu wari urimo kurira igipangu cya SACCO ya Microfinance.
Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’iki kibazo. Andi makuru tuzayabagezaho tumaze kumenya ibyavuye mu iperereza.”
Kugeza ubu, Polisi ntiratangaza umwirondoro w’uwapfuye, ndetse nta makuru arambuye yatangajwe ku buryo uyu muntu yageragezaga kwinjira muri iyo nyubako cyangwa ku byabaye mbere y’uko arashwe.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze, impamvu umusekiriti yafashe icyemezo cyo gukoresha imbunda, ndetse n’ibindi bisobanuro bijyanye n’iki gikorwa.
Polisi ivuga ko andi makuru azatangazwa uko iperereza rigenda ritanga umucyo kuri iki kibazo.
Rwandatribune.rw
