Uwahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), Maj Gen James Mugabe Birungi, yongeye gutegekwa kuguma mu maboko y’ubutabera bwa gisirikare, nyuma y’uko umuntu wari utegerejwe kumwishingira atitabiriye iburanisha ry’urubanza rwe.
Birungi yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda (General Court Martial) ruteranira i Makindye, aho urubanza rwe rwaburanishijwe ruyobowe na Brig Gen Richard Tukachungurwa.
Urukiko rwategetse ko Maj Gen Birungi akomeza gufungirwa muri Makindye Military Police Barracks kugeza ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026. Ni na bwo urukiko ruzakomeza gusuzuma ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo ku ngwate.
Birungi aregwa icyaha cya treachery, gisobanurwa nk’igikorwa gikomeye cyo kugambanira igihugu cyangwa ubutegetsi, hamwe n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano.
Ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo bwari bwitezwe ko busuzumwa mu gihe umuntu wari watanzwe nk’umwishingizi we yari kwitabira iburanisha.
Icyakora, kuba ataraje byatumye urukiko rufata icyemezo cyo gukomeza kumugumana mu maboko y’abashinzwe imfungwa za gisirikare kugeza igihe urubanza ruzasubukurirwa.
Gutegekwa gukomeza gufungwa by’agateganyo ntibivuze ko Maj Gen James Mugabe Birungi yamaze guhamwa n’ibyaha aregwa. Akomeza gufatwa nk’umwere, nk’uko biteganywa n’amategeko, kugeza igihe urukiko rwaba rumuhamije ibyo aregwa.
Rwandatribune.rw