Umujyi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, wongeye kugaragaramo ikibazo cy’umutekano muke, aho abantu babiri bishwe barashwe mu bice bya Ndendere na Panzi, muri Komini ya Ibanda, mu masaha atarenga 24.
Isoko ya Rwanda Tribune iri mu mujyi wa Bukavu yatangaje ko igitero kimwe cyabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, mu gihe ikindi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri.
Igitero cyabaye nyuma cyabereye ahagana saa sita z’ijoro ku Avenue Saïo, mu gace ka Ndendere, hafi ya Jardins de la Plage.
Umugabo witwa Iragi Mutondo Lucien, wari ufite umwana umwe, ni we wishwe muri icyo gitero. Amakuru Rwanda Tribune ikesha isoko ryo muri Bukavu avuga ko Lucien yari ari kumwe n’umugore we mu modoka, ubwo abagabo bitwaje intwaro babahagarikaga.
Abo bagabo ngo babanje kubasaka no kubambura ibintu bari bafite. Igihe bashakaga no gusaka umugore wa Lucien, we yabyanze. Umwe mu bari bitwaje imbunda yahise amurasa mu mutwe, ahita apfira aho.
Lucien yari atuye ku Avenue du Gouverneur, muri Komini ya Ibanda.
Amasaha make mbere y’aho, ahagana saa mbili z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri, undi musore yishwe arashwe kuri Avenue Mulengeza 1, mu gace ka Panzi.
Elie Bahati, uyobora Sosiyete Sivile ya Panzi, yabwiye Rwanda Tribune ko uwo musore yishwe n’abagabo bitwaje intwaro batamenyekanye.
Bahati kandi yavuze ko umugore wari utuye muri ako gace yakomeretse muri icyo gitero. Uwo mugore yahise ajyanwa ku bitaro bya Bon Berger kugira ngo ahabwe ubuvuzi.
Elie Bahati yasabye inzego z’umutekano kongera ingamba zo kurinda abaturage no gukurikirana abihishe inyuma y’ibi bikorwa.
Yasabye kandi abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye ibikorwa cyangwa abantu babateye amakenga.
Rwanda Tribune yashatse kumenya icyihishe inyuma y’izi mfu za hato na hato
Mu rwego rwo kumenya byinshi ku kibazo cy’izi mfu za hato na hato zikomeje kuvugwa muri Bukavu, Rwanda Tribune yagerageje kuvugisha Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibya politiki.
Gusa, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, Dr. Balinda ntiyabashije kuboneka kuri telefoni, bityo ntitwabashije kubona ibisobanuro cyangwa igitekerezo cya AFC/M23 kuri iki kibazo.
Kugeza ubu, abakoze ibi bitero ntibaramenyekana, ndetse amakuru ahari ntabwo aragaragaza neza icyaba cyihishe inyuma y’uruhererekane rw’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’umutekano muke bivugwa mu bice bitandukanye bya Bukavu.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.rw