Abantu 39 bapfuye abandi benshi baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abashakaga kujya i Burayi burohamye mu Nyanja ya Atlantika, hafi y’inkombe za Sénégal.
Iyi mpanuka yabereye hafi ya Lompoul, mu gace ka Kébémer, mu Majyaruguru ya Sénégal. Amakuru yatangajwe ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, avuga ko umubare w’abamaze kuboneka bapfuye wari ugeze kuri 39, mu gihe umuntu umwe ari we wari warokotse.
Ubwato bwari butwaye abimukira bari bavuye mu Mujyi wa Saint-Louis, berekeza muri Espagne, banyuze mu nzira yo mu Nyanja ya Atlantika ikoreshwa n’abashaka kugera mu Birwa bya Canary.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bashobora kuba bararohamye, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyawo w’abari muri ubwo bwato.
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagaragaje agahinda yatewe n’iyi mpanuka, yihanganisha imiryango yabuze abayo, anavuga ko inzego za Leta zashyizeho ingufu mu gushakisha ababuze no kwita ku barokotse.
Yongeyeho ko Leta izakomeza guhangana n’abategura ingendo zitemewe zambutsa abimukira mu nyanja, ndetse igakora ibishoboka kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kwiteza imbere iwabo aho gushyira ubuzima bwarwo mu kaga.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ubukana bw’ingaruka z’urugendo rw’abimukira bambuka inyanja bashaka kugera i Burayi, aho benshi bahasiga ubuzima bitewe n’ubwato budafite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende mu nyanja.