Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwamaganye amakuru buvuga ko abakozi bayo bashinzwe kurinda ibidukikije bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byatumye abarwanyi ba Front pour la Refondation de la Nation (FRN) bigarurira agace ka Bitale muri Teritwari ya Kalehe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ubuyobozi bw’iyi pariki bwavuze ko bwamenye amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ashinja abarinzi bayo gufasha abarwanyi ba FRN mu bikorwa byo gufata Bitale, kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Pariki ya Kahuzi-Biega yavuze ko ibyo birego bihabanye n’inshingano z’abakozi bayo, kuko bo bagenewe kurinda umutungo kamere no kubungabunga ibidukikije, aho kugira uruhare mu mirwano.
Yibukije ko abarinzi bayo bafite uburenganzira bwo kutagira uruhande babogamiraho mu ntambara, hashingiwe ku ngingo ya 42 y’itegeko nimero 14/003 ryo ku wa 11 Gashyantare 2014 ryerekeye kubungabunga ibidukikije.
Iyi pariki yanagaragaje ko ingingo ya 44 y’iryo tegeko iteganya ko ahantu harinzwe hagomba gukomeza kutagira uruhande abogamiraho, nubwo mu gihugu haba hari intambara.
Ubuyobozi bwayo bwaburiye abakwiza amakuru atagenzuwe ko ashobora gushyira ubuzima bw’abakozi bayo mu kaga, bakibasirwa cyangwa bagahohoterwa bazira ibirego bitaremezwa.
Iri tangazo rije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri Teritwari ya Kalehe, aho abarwanyi ba FRN bigaruriye Kalonge na Bitale ku wa 7 Ugushyingo, nyuma bakigarurira Bulambika ku wa 8 Ugushyingo 2026.
Ibi byatumye impungenge ziyongera ku mutekano w’ibice bikikije umuhanda wa RN3 uhuza Bukavu na Hombo.
Pariki ya Kahuzi-Biega yasabye ko amakuru ajyanye n’abakozi bayo atangazwa hashingiwe ku bimenyetso bifatika, kugira ngo hatagira ubangamirwa mu kazi ko kurinda ibidukikije.
Rwandatribune.rw