Ufamandu, muri territoire ya Masisi, mu Ntara ya Nord-Kivu, haravugwa ubwiyongere bukabije bw’indwara y’impiswi imeze nk’iy’indwara ya kolera, aho abantu barenga 100 bamaze kurwara, mu gihe abaturage bavuga ko benshi bamaze gupfa.
Iki kibazo kimaze hafi ibyumweru bibiri kivugwa mu gace ka Ufamandu, gaherereye muri secteur ya Katoyi. Amakuru yatangiye kumenyekana ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026, aturuka kuri sosiyete sivile, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye ibikorwa by’ubuzima muri ako gace.
Imibare yatanzwe n’abo mu nzego z’ibanze ivuga ko mu bice bitandukanye by’ubuzima hagaragaye abantu benshi bamaze kwicwa n’iyi ndwara. Mu gace k’ubuzima ka Busiire havugwa abantu 20 bapfuye, Kikoma hakavugwa 15, naho Biolo hakabarurwa abandi batanu.
Muri Mangere ho, abantu 14 bari kuvurirwa mu kigo nderabuzima kubera iyi ndwara. Hari n’abandi barwayi bavugwa mu bindi bice bigize Ufamandu, bigatuma umubare w’abamaze kwandura urenga 100.
Icyakora, iyi mibare y’abapfuye n’abarwaye ntiraremezwa ku mugaragaro n’inzego z’ubuzima, kuko hakomeje gukusanywa raporo ziva mu bigo nderabuzima bitandukanye bikorera muri aka gace.
Amakuru aturuka muri Ufamandu avuga ko benshi mu bamaze guhitanwa n’iyi ndwara ari abana.
Abantu bimuwe mu byabo ndetse n’abagarutse mu byabo nyuma yo kuva mu bindi bice, na bo bavuga ko bari mu byiciro byugarijwe cyane, bitewe n’imibereho mibi, ubucucike ndetse n’ibibazo by’isuku n’isukura biri muri ako gace.
Abaturage kandi bavuga ko hari abarwayi batabasha kugera ku bigo nderabuzima kubera umutekano muke ndetse n’ingorane zo gutembera muri ako gace.
Abahagarariye abaturage bavuga ko kimwe mu bibazo bikomeye biri gutuma iki kibazo kirushaho gukomera ari ibura ry’imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.
Bavuga ko hari abarwayi benshi bavurirwa mu ngo, aho bamwe muri bo bivugwa ko bahasiga ubuzima batabashije kugera ku bigo nderabuzima.
Ibi bituma hari impungenge ko umubare w’abarwaye ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe nta bikorwa byihutirwa byo gutanga ubuvuzi, imiti n’ibikoresho bikenewe byaba bibayeho.
Umuganga mukuru w’akarere k’ubuzima ka Katoyi, Dr Justin Safari, yatangaje ko inzego z’ubuzima zamenyeshejwe iki kibazo.
Yasobanuye ko ategereje raporo zirambuye zizaturuka mu bigo nderabuzima bitandukanye kugira ngo hamenyekane neza uko ikibazo gihagaze, ndetse n’umubare nyawo w’abarwayi n’abapfuye.
Kubera umutekano muke ukomeje kugaragara muri ako gace ndetse n’ingorane zo kuhagera, Dr Safari yasabye ko hafungurwa inzira yihariye y’ubutabazi, kugira ngo abakozi b’ubuzima babashe kugera ku baturage kandi imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bibashe kugezwayo.
Abahagarariye abaturage n’inzego z’ubuzima basaba ko ikibazo cyitabwaho byihuse, kugira ngo hirindwe ko indwara ikomeza gukwira mu baturage.
Ubuyobozi bw’ubuzima busanga koroshya uburyo bwo kugera muri Ufamandu ari ingenzi mu gutuma abarwayi babona ubuvuzi ku gihe, abakozi b’ubuzima bakongera koherezwa muri ako gace, ndetse n’imiti n’ibindi bikoresho bikenewe bikahagera.
Kugeza ubu, haracyategerejwe amakuru arambuye y’inzego z’ubuzima azagaragaza umubare nyawo w’abanduye n’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara, ndetse n’ingamba zizafatwa mu rwego rwo kuyikumira no kuvura abayirwaye.
BARAKA ESTHER
Rwandatribune.rw