Wednesday, 28 Oct 2026
  • My Feed
  • My Interests
  • My Saves
  • History
  • News
KINYARWANDA
ENGLISH
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Hot News
RDC: Sendugu Museveni Yamaganye Amakuru Amuvugwaho
Lt Lemba Lula Arnold Yavuye mu Ngabo Zishinzwe Kurinda Perezida Ajya muri ARC
Bamporiki Yongeye Kugirirwa Icyizere, Ahabwa Inshingano Nshya
Umujenerali wa FARDC Bivugwa ko Yaba Yarinjiye mu Mutwe wa FRN
Kivu y’amajyepfo :FRN Yatangaje ko Yafashe Umusozi wa Kadezi Nyuma y’Iminsi 5 y’Imirwano
Font ResizerAa

RWANDA TRIBUNE

Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
RWANDA TRIBUNE > News > AMAKURU > “Dr. Vincent Bajinya Yategetswe Kurekurwa by’Agateganyo ku Ngwate ya £100,000”
AMAKURUUBUTABERA

“Dr. Vincent Bajinya Yategetswe Kurekurwa by’Agateganyo ku Ngwate ya £100,000”

ICYITEGETSE Florentine
Last updated: September 28, 2026 4:18 pm
ICYITEGETSE Florentine
Share
SHARE

Urukiko rwa Old Bailey i Londres mu Bwongereza rwategetse ko Dr. Vincent Bajinya, wiyise Vincent Brown, akomeza gukurikiranwa ari hanze ya gereza, nyuma yo kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2026.

Umucamanza Mark Lucraft KC yamutegetse gutanga ingwate ya £100,000, ni ukuvuga hafi miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ashyirwaho uburyo bwo gukurikiranwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hatagira uburyo atoroka ubutabera.

Dr. Bajinya w’imyaka 65, ni we muntu wa mbere ugejejwe imbere y’urukiko rwo mu Bwongereza ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bumushinja kugira uruhare mu bikorwa byo kwica Abatutsi mu Mujyi wa Kigali hagati ya tariki ya 6 n’iya 13 Mata 1994, birimo gushishikariza abantu gukora Jenoside, kuyobora ibitero by’abicanyi ndetse no kugira uruhare mu iyicwa ry’abantu batandatu.

Abashinjwa kwicwa muri ibyo bikorwa ni Dominique Mukurarinda, Immaculee Mukankusi, Gerasi Rurangirwa, Leandre Mbogoye, Charlotte Kamaguja na Olivier Tuyishime.

Mu bo Ubushinjacyaha buvuga ko bishwe harimo abantu bo mu muryango umwe, umushoferi wa taxi, ndetse n’umugore n’umwana we muto.
Dr. Bajinya, wahoze yitwa Vincent Bajinya ariko ubu akoresha izina Vincent Brown, ahakana ibyaha byose aregwa.

Yatuye mu gace ka Islington mu majyaruguru ya Londres, kandi dosiye ye yagejejwe mu rukiko nyuma y’iperereza ry’Abongereza ryamaze imyaka irindwi.

Umwunganizi we, Me Sam Blom-Cooper, yavuze ko kuba umukiliya we yagejejwe imbere y’urukiko ari amahirwe yo kubona uburyo asobanura uruhare rwe muri ibyo birego no gusukura izina rye.

Ati: “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwabaye mu 1994. Ariko ibi ni intangiriro y’iherezo kuri Bwana Brown.”

Rwandatribune.rw

Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FARDC Yamaganye Amakenga ya Kalonji Kabamba ku Mpanuka Yahitanye ba Jenerali 2
Next Article Dr. Murangira: Internet Ntijya Yibagirwa, Ibyo Ushyiraho Bishobora Kuzakugaruka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKEUMUTEKANO

RDC: Kabila, Tshisekedi na AFC/M23 Impaka Nshya ku Hazaza h’Igihugu Mu Gihe Intambara Ikomeje

By
ICYITEGETSE Florentine
UMUTEKANOAMAKURU

“Bipfa Kuba Ari Umutekano w’U Rwanda Nzavuga” Perezida Kagame

By
ICYITEGETSE Florentine
MU MAHANGAAMAKURUUMUTEKANO

Genève: Inama Yahuje U Rwanda na RDC Yibanze kuri FDLR

By
ICYITEGETSE Florentine
POLITIKEAMAKURUMU MAHANGAUMUTEKANO

Fayulu Yemeye Kujya i Bujumbura Mu Biganiro By’Amahoro Muri RDC

By
ICYITEGETSE Florentine
Facebook Twitter Youtube Rss Medium

About US

RWANDA TRIBUNE News: Your instant connection to breaking stories and live updates. Stay informed with our real-time coverage across politics, tech, entertainment, and more. Your reliable source for 24/7 news.

Top Categories
  • AMAKURU
  • AMATANGAZO
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UMUTEKANO
Usefull Links
  • Privacy Policy
  • About Rwanda Tribune
  • Contact Rwanda Tribune
  • News

© RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.

© 2026 RWANDA TRIBUNE. KENT SHIELD. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?