Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ntihanabayo Samuel uzwi nka Kazungu, washinze uruganda rwa Ingufu Gin Ltd, akomeza gukurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire Ntihanabayo yari yaratanze ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro wo ku wa 3 Nzeri 2026, wategetse ko afungwa mu gihe iperereza ku byaha akurikiranyweho rikomeje.
Ntihanabayo yajuriye ku wa 7 Nzeri, maze ku wa 17 Nzeri 2026 yitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yari kumwe na Prof. Emile Bienvenu wahoze ayobora Rwanda FDA. Bombi bari bajuririye icyemezo cyo gukurikiranwa bafunzwe.
Icyo gihe urukiko rwari rutaratangaza umwanzuro ku bujurire bwabo.
Ntihanabayo ari mu bantu bakurikiranwa mu rubanza rufitanye isano n’ikorwa, icuruzwa, ikwirakwizwa no kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bisindisha bitujuje ubuziranenge.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwarategetse ko Ntihanabayo, Prof. Emile Bienvenu n’abandi 11 bafungwa iminsi 30, mu gihe abandi batatu muri 16 bari baburanye barekuwe bagakurikiranwa bari hanze.
Mu iburanisha ryabanje, Ntihanabayo yari yasabye ko akurikiranwa adafunzwe.
Yagaragaje ko ari umushoramari kandi ko inshingano ze mu ruganda zari izo gushyiraho inzego zigenzura ibikorwa n’ubuziranenge bw’umusaruro.
Yanavuze ko yiteguye gutanga ingwate ya miliyari 1.9 Frw kugira ngo akurikiranwe ari hanze y’ifungwa ry’agateganyo.
Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gitumye Ntihanabayo akomeza gufungwa, mu gihe iperereza n’ibindi bikorwa bijyanye n’ikorwa rya dosiye ye bikomeje.
Rwandatribune.rw